00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Bamwe mu bana bo ku muhanda barisabira kujyanwa Iwawa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 June 2013 saa 10:53
Yasuwe :

Abana bo ku muhanda bazwi nka ba Mayibobo baba i Nyamirambo, bavuga ko babaye mu buzima bubi ko ariko kandi babonye ubajyana mu bigo ngororamuco bajyayo ngo kuko barambiwe kuba muri ubwo buzima bubagoye.
Abo bana usanga akenshi baragiye mu muhanda bitewe n’ibibazo byo mu miryango, ngo ntibishimiye uko babaho.
Abana bo ku muhanda bazwi ku izina rya Mayibobo, cyangwa se Rwanda rw’ejo, harimo abahungu n’abakobwa, gusa kubona abakobwa ntibyoroshye ngo kuko badakunze kwigaragaza ku manywa, (…)

Abana bo ku muhanda bazwi nka ba Mayibobo baba i Nyamirambo, bavuga ko babaye mu buzima bubi ko ariko kandi babonye ubajyana mu bigo ngororamuco bajyayo ngo kuko barambiwe kuba muri ubwo buzima bubagoye.

Abo bana usanga akenshi baragiye mu muhanda bitewe n’ibibazo byo mu miryango, ngo ntibishimiye uko babaho.

Abana bo ku muhanda bazwi ku izina rya Mayibobo, cyangwa se Rwanda rw’ejo, harimo abahungu n’abakobwa, gusa kubona abakobwa ntibyoroshye ngo kuko badakunze kwigaragaza ku manywa, bavuga ko baturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu, benshi muri bo bavuga ko baturutse mu turere twa kure, nka za Nyagatare, Gisagara ndetse no mu cyahoze kitwa Cyangugu, gusa ariko hari n’abakomoka mu turere tw’umujyi wa Kigali.

Iyo uganiriye nabo, benshi bavuga ko kuba mu muhanda Atari byo bahisemo. Bamwe bavuze bati “Impamvu mba kumuhanda, papa wanjye yarapfuye, mamayishakira undi mugabo muri Tanzaniya, abo muri famille barananira nanjye ndabananira baranyirukana”. Undi mwana yagize ati “Ababyeyi banjye baratandukanye,nanjye mpitamo kwiyizira i Kigali mpita nibera ku muhanda”

Abo bana barya nabi, barara nabi, nkuko babyiyemerera binywera ka kole n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo babashe gusinzira.

Hari uwagize ati ”ndara ku gasima, ubundi nabyuka nkajya guhiga ibyo kurya nkanatwaza abantu imizigo”. Mugenzi we yagize ati “Ndara muri bordure, ndya ibyo nsabye cyangwa nkabigura”navukiye mu biryogo, nyogokuru arahagurisha ajya mu cyaro,nsigarana n’ababyeyi banjye nabo baza gutana nuko umugabo wa mama akajya anyirukana, papa baza kubeshyera ngo yaviole umuntu bajyana 1930,none yarafunguwe ari gushakisha amafaranga kugira ngo tuzagende gukodesha”

Undi nawe ati “ Ikintu kimbeshejeho ni ukubyina igihinde bakampa ibiryo byaba ari ibyaraye byaba bimeze gute nkubita imyaka nkarusha n’abariye, Iyo nanyoye ka cole bituma ku gikarito imbeho itanyica”. Barara ku mbaraza, muri za ruhurura, ndetse no hagati y’amazu aho bavuga ko byibura baba bizeye umutekano waho gusa ngo barahohoterwa cyane cyane abakobwa. Umwe yagize ati “Hari nk’igihe tuba turyamye mu caneveau, abanyeronda bakadusangamo bakadukubita cyangwa se bakanadufunga”.Undi ati “Hari abaduha amafaranga inzara yatwishe tukabyemera tukaryamana nabo”

Nubwo babayeho mu buzima bubi nkubwo, ndetse bakaba nta cyizere cy’ejo hazaza bafite bavuga ko uwabafasha akabajyana mu bigo byabaha uburere, ngo babyemera. Mu gushaka kumenya icyo inzego z’ubuyobozi ziteganyiriza aba bana, twasanze umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, aho yari mu gikorwa cyo kwakira abandi bana 56 babaga ku muhanda bavuye i Wawa, atubwira ko nabo bana batarajyayo babafitiye gahunda nziza.

Mayor Mukasonga yagize ati “Mu karere ka Nyarugenge, ibisubizo dufite ubu nibyo kugira ngo mu bigo dufite byigisha imyuga y’igihe kigufi, dufatanye nabo cyane cyane mu gihe tumaze kugirana amasezerano n’ibigho bigera kuri 3 kugira ngo byigishe abo bana imyuga bityo babashe kwihangira umurimo, naho abakiri bato turi gushaka imiryango yabafasha bagasubizwa mu miryango, bagasubira mu ishuri”.Nubwo aba bana babayeho muri ubwo buzima, bemeza ko bahorana morale.

Orinfor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages