I Nyanza, mu ishuri rya Koleji ya Kristu Umwami (CXR) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2013, hakomereje amarushanwa y’ibiganiro-mpaka yo ku rwego rw’igihugu ryiswe National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2013, ategurwa na Rwanda Inspiration Back Up Ltd.
Aya marushanwa yabaga ku rwego rw’Intara y’majyepfo yarangiye Groupe Scolaire Officiel de Butare ari yo itsindiye umwanya wa mbere mu mashuri yose agize Intara y’Amajyepfo.
Groupe Scolaire Officiel de Butare yatsinze College Christ Roi byahuriye ku cyiciro cya nyuma nyuma y’amajonjora aho muri ½ cy’irangiza hari hamaze kuvanwamo College Christ Roi (A) ndetse na Group Scolaire Kigeme yo mu Karere ka Nyamagabe.
Abarushanwaga ku cyiciro cya nyuma bari bahawe insanganyamatsiko ijyanye n’intego z’aya maruashanwa yo kwihangira umurimo. Aha ikaba yagiraga iti. “Bavuga ko kongerera urubyiruko ubushobozi hifashishijwe amashuli atanga ubume-nyingiro ariyo nzira nyayo yarugeza ku kwigira.”
Nyuma yo kurushanwa Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda inspiration back yavuze ko bigaragara ko hari icyiyongereye mu bumenyi bw’abanyeshuli mu gukora ibganiro-mpaka ugereranyije n’umwaka ushize.
Yagize ati “Nk’uko turi gukangurira abanyeshuri kugira umuco wo gukora ibiganiro-mpaka, biragaragara ko hari icyiyongereye mu bumenyi bwabo ugereranyije n’umwaka ushize. Abajyaga impaka uyu munsi bagendeye mu murongo w’insanganyatsiko bari bahawe n’abatanga amanota, twizera ko atari mu buryo bwo kujya impaka gusa ahubwo no harimo no kubongerera ubumenyi mu cyo bajyaho impaka.”
Aya marushanwa ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka yatangijwe kuwa 13 Kanama 2013. Amaze kubera mu Ntara y’i Burasirazuba aho Ishuri rya Nyagatare Secondary School ryabaye irya mbere rigakurikirwa na Groupe scolaire St Aloys Rwamagana ku mwanya wa Kabili.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, Ecole Secondaire Islamic de Ruhengeri ry’i Musanze ryabaye irya mbere naho Ecole Secondaire Kiyanza ry’ i Rulindo riba irya kabiri.
Aya marushanwa azakomereza mu Ntara y’i Burengerazuba aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Nzeli amashuri azarushanwa azahurira i Karongi, naho kuwa Gatandatu tariki ya 7 Nzeli hazarushanwa amashuri yo mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kurushanwa ku rwego rw’Intara, abatsindiye gukomeza, bazarushanwa ku rwego rw’igihugu nyuma yo guhurizwa hamwe mu mahugurwa i Kigali.
Aya mahugurwa azabera aba banyeshuri umwanya wo guhura n’abayobozi mu nzego z’igihugu hamwe na ba rwiyemezamirimo banyuranye ndetse banahabwe ubumenyi burushijeho mu buhanga bwo gukora ibiganiro-mpaka.
Uyu mwaka irushanwa rya National Young Entrepreneur’s Debate Championship 2013 ryateguwe na Rwanda inspiration Back Up itewe inkunga na MYICT, WDA, BK, RDB, RGB, MINEDUC, NYC, IMBUTO Foundation, BDF, COCA-COLA n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO