Ayo mashanyarazi bayahawe na Paruwasi ya Nyabinyenga ku bufatanye n’umushinga Rwanda Kolping Society hagamijwe guteza imbere abaturage batuye mu gice iyo paruwasi ikoreramo.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyabinyenga, Amerika Victor, yavuze ko igikorwa cyo guha abaturage amashanyarazi bagitekereje hagamijwe kubateza imbere no guhindura imibereho yabo.
Ati “Ni umushinga twateguye mu rwego rwo guteza imbere kano karere duherereyemo kuko amashanyarazi ahageze vuba, ariko twe umushinga twari twarawukoze mbere dukomwa mu nkokora na Covid-19, tuvuga tuti ‘abaturage ntibakwiye gusigara inyuma’.”
Yakomeje avuga ko guha abaturage amashanyarazi ari icyerekezo cy’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, bityo biyemeje kugishyigikira ashimira umushinga Rwanda Kolping Society bafatanya.
Ati “Ni icyerekezi cy’abayobozi bacu ku rwego rw’igihugu ko buri Munyarwanda wese azaba yagezweho n’amashanyarazi mu mwaka wa 2024. Twebwe rero n’ubwo turi abakristu, turi idini ari bwo butumwa dukora, ariko turi n’Abanyarwanda bareberera abandi kandi bashobora kugira uruhare mu iterambere ryabo muri rusange.”
Bamwe mu baturage bahawe amashanyarazi babwiye IGIHE ko bayahawe bayakeneye cyane, kandi bayitezeho kubahindurira ubuzima bukarushaho kuba bwiza.
Byukusenge Madeleine wo mu Murenge wa Cyabakamyi ati “Mfite abuzukuru barimo kwiga bazajya babona uko basubiramo amasomo. Ikindi ni uko nzajya mfasha abaturanyi banjye gucaginga telefone. Ndateganya no guhita ngura televiziyo kugira ngo tujye tureba amakuru y’ibibera hirya no hino ku Isi.”
Hakizimana Vincent na we yavuze ko agiye kuva mu mwijima no guca agatadowa.
Ati “Icya mbere ni uko ngiye kuva mu bwigunge n’umwijima kandi nagorwaga no kujya gucaginga telefone kure hakaba n’ubwo uwo nyihaye musaba umuriro nsubiye kumureba nkasanga adahari.”
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyanza, Nkurunziza Enock, yashimiye Paruwasi ya Nyabinyenga ku gikorwa cyiza yakoze cyo guha abaturage amashanyarazi ku bufatanye n’umushinga Rwanda Kolping Society, avuga ko bunganiye Leta mu kubateza imbere.
Ati “By’umwihariko muri uyu Murenge [wa Cyabakamyi] nta myaka ibiri yari yashira umuriro w’amashanyarazi uhageze, kuba rero iki gikorwa cyabaye ni icyo kwishimira kuko byari bikenewe cyane. Abafatanyabikorwa nk’aba barakenewe cyane kugira ngo bafashe Leta kugera ku ntego yiyemeje.”
Ndahimana Severin wari uhagarariye Rwanda Kolping Society ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko basanzwe batera nkunga ibikorwa biteza imbere abaturage, aho kugeza ubu mu gihugu hose bafite amatsinda 113 abumbiye hamwe abanyamuryango bagera ku bihumbi bine.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bwa Mobisol Rwanda, Butoyi Blaise, yavuze ko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yahawe abaturage afite ubushobozi ku buryo ashobora no gukoresha imashini zogosha, abasaba kuyabyaza umusaruro.
Yavuze kandi ko abifuza gutunga televiziyo bakwegera Mobisol ikazibakopa bakajya bishyura buhoro buhoro bitewe n’ubushobozi bafite.
Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yahawe imiryango 80 mu Karere ka Nyanza, byose bifite agaciro ka Miliyoni mirongo ine (40.000.000 frw).
Imiryango yabahawe amashanyarazi isanzwe ifashwa na Paruwasi ya Nyabinyenga ku bufatanye n’umushinga Rwanda Kolping Society, mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi aho bahugurwa bagahabwa imbuto ya kijyambere ndetse bakorozwa n’amatungo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!