00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: ILPD yahaye ishuri ribanza ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 19 December 2025 saa 05:30
Yasuwe :

Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD, ryahaye Ishuri Ribanza rya Mushirarungu ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw bizafasha abanyeshuri abanza n’ay’incuke kwiga neza.

Tariki ya 18 Ukuboza 2025 ni bwo ibi bikoresho byatanzwe. Buri mwana wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri ribanza yahawe ibitabo bitanu by’amasomo akorerwa ibizamini bya Leta, hatangwa ibitabo by’abarimu n’imfashanyigisho.

Iri shuri rikuru kandi ryatanze ibikoresho bya siporo birimo imipira yo gukina, incundura ya Volleyball, amashusho yifashishwa kwigisha siyansi, imfashanyigisho z’ibishushanyo n’amapaki y’impapuro zifashishwa mu gutegura ibizamini.

ILPD yatanze ibi bikoresho biturutse ku gitekerezo cy’abakozi bayo basanzwe ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse n’abiga amategeko mu byiciro bitandukanye, mu rwego rwo gushyira itafari ku iterambere ry’uburezi.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri ILPD, Dr Sezirahiga Yves, yavuze ko bahisemo iki gikorwa kugira ngo bakomeze guteza imbere uburezi, atari muri ILPD gusa ahubwo n’aho babarizwa.

Ati “Icyaduteye gukora iki gikorwa ni uko dushaka kugira uruhare mu guteza imbere uburezi aho tubarizwa nka ILPD. Twahisemo guhera mu mashuri y’ibanze bitewe n’ibibazo birimo, aho usanga umwarimu amara igihe kinini yandika kurusha gusobanura, ari nacyo ibi bitabo bigiye gukemura, aho buri somo umunyeshuri yiga, agira igitabo cyaryo, bityo umwarimu amare umwanya munini asobanura kurusha kwandika ku kibaho.”

Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Mushirarungu, Adrien Rutagarama, yatangaje ko ibikoresho bahawe zigiye kubafasha kuzamura ikigero cy’imitsindire, byorohereze umwarimu gutanga amasomo, umunyeshuri ayasobanukirwe kurushaho.

Yagize ati “Bigiye kudufasha kuzamura imitsindire, byorohereze umwarimu, umwanya yajyaga afata yandika, ashushanya ku kibaho ndetse n’umunyeshuri azarushaho gusobanukirwa neza ibyo yigishwa kuko azaba afite igitabo kibimufashamo.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu karere ka Nyanza, Mushimiyimana Eduard, yabwiye IGIHE ko kuba buri munyeshuri azigira mu gitabo cye bwite ari intambwe ikomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Ati “Iba ari intambwe ikomeye cyane mu burezi, iyo buri munyeshuri abasha kwigira mu gitabo cye, kuko bituma ibyo umwarimu amwigishije abyumva neza ku buryo anabifata mu buryo bworoshye.”

Ishuri Ribanza rya Mushirarungu riherereye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza. Rifite ibyumba by’amashuri 14 birimo 12 by’amashuri abanza na bibiri by’ay’incuke. Ryashinzwe na Kiliziya Gatolika mu 1945.

ILPD yatanze ibitabo bihagije ku buryo buri munyeshuri azajya yigira mu gitabo cye
Abanyeshuri b'Ishuri Ribanza rya Mushirarungu bishimiye ibitabo bahawe
Abanyeshuri basusurukije abitabiriye iki gikorwa mu mbyino gakondo
Abayobozi ku rwego rw'akarere, ILPD n'Umuyobozi wa E.P Mushirarungu bari bitabiriye iki gikorwa
Bamurikiwe imfashanyigisho zizafasha abanyeshuri kumva neza amasomo bigishwa
Ibikoresho iri shuri ryahawe byabariwe agaciro ka miliyoni 5 Frw
Aho kumara umwanya munini yandika cyangwa ashushanya, umwarimu azajya yereka abanyeshuri ibyo abigisha
Abanyeshuri bose biga mu mwaka wa gatandatu bahawe ibitabo by'amasomo yose akorerwa ibizamini bya Leta
Dr Sezirahiga Yves yavuze ko ibi bitabo bizabaganya umwanya abarimu bamaraga bandika, bagire igihe gihagije cyo gusobanurira abanyeshuri
Rutagarama Adrien yatangaje ko ibikoresho bahawe bizabafasha kuzamura ikigero cy’imitsindire
Mushimiyimana Eduard yavuze ko kubona ibikoresho bihagije ari intambwe ikomeye kuri E.P Mushirarungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages