Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bafashijwe muri gahunda zitandukanye zirimo no kubakirwa inzu zo kubamo.
Bitewe n’ubushobozi bwari buhari icyo gihe hari bamwe bubakiwe inzu mu buryo budakomeye ku buryo kuri ubu zimaze gusaza. Bamwe muri bo bo mu Karere ka Nyanza bamaze igihe basaba ubuyobozi kubagoboka bakabona amacumbi ameze neza.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayirokotse batangiye guhabwa amacumbi yubatse mu buryo ikomeye.
Uwamungu Elena w’imyaka 64 wo mu Murenge wa Kibilizi yabwiye IGIHE ko aba mu kazu gato yacumbikiwemo n’umuntu w’umuturanyi, abanamo abana bane.
Ati “Mba mu nzu nto y’icyumba kimwe gafite n’igikoni, maze imyaka irenga itanu nshumbika. Nifuza ko icumbi kuko ndibonye nakwishima nkabaho neza n’abana banjye. Ikibazo mfite kimbangamiye ni uko ntagira ahantu heza ho kuba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bazatuza imiryango 99.
Ati “Muri uyu mwaka mu karere kose imiryango 99 niyo izatuzwa. Hari ayo twatashye muri Kigoma mbere gato y’uko dutangira kwibuka n’aya 20 twatashye uyu munsi n’andi yose turayataha muri iki gihe cyo kwibuka.”
Sendagare Slyavain n’umugore we Mukagasangwa Domina ni bamwe mu baherutse guhabwa inzu nziza mu mudugudu w’icyitegererezo wubatse mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi.
Mukagasanwa Domina ati “Twari tubayeho nabi kubera gucumbika twimuka kenshi tuba mu kazu tudakwirwamo ariko none nshimiye ubuyobozi kuko bwatugiriye neza buduha inzu nziza n’ibikoresho ku buryo tugiye kugira ubuzima bwiza.”
Yishimiye ko we n’umusaza babana babona amata yo kunywa kuko bahawe inka muri gahunda ya Girinka.
Sendagare Slyavain yavuze ko yatunguwe no gutuzwa mu nzu nziza kandi ageze mu za bukuru.
Ati “Ibyo nsanze sinari mbizi ndabona Imana itangiye kutugeza mu ijuru tutarapfa kuko iyi nzu ntabwo nari nzi ko nayibamo, najyaga mpita mu nzira ndeba iz’abandi nkabona njye ntibyangirirwaho haragashimirwa Leta nziza.”
Ku bufatanye n’inama y’Igihugu y’abagore, mu Murenge wa Kibilizi hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku miryango 40 y’abarokotse Jenoside batishoboye, horozwa inka ku miryango ine ndetse hatangwa n’inzu ku miryango 20.
Buri muryango wahawe inzu irimo ibikoresho by’isuku, intebe, ameza ndetse bahabwa n’ibiribwa bitandukanye.
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Nama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Mukagasangwa Consolée, yasabye abahawe ubufasha kubufata neza baharanira kugira imibereho myiza.
Ati “Tubashishikariza kudasubira inyuma ahubwo bagomba gutera imbere, bagafata neza amazu bahawe n’inka borojwe kandi bakivuza kuko twabahaye mituweli kandi noneho ubutaha nabo bakaba bayibonera.”
Ubuyobozi bwijeje abarokotse Jenoside ko buzakomeza kubashyigikira kugira ngo bagire imibereho myiza n’iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!