Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo na Polisi baherutse gutangaza ko 90% y’ibyaha bihaboneka bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi ababikoresha biganjemo urubyiruko.
Ubwo hasozwaga Itorero ry’Intore z’Inkomezabigwi rigizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza, urubyiruko rwatojwe rwiyemeje ko rugiye guhangana n’ibiyobyabwenge.
Bumwe mu buryo bavuze bazakoresha ni ubukangurambaga muri bagenzi babo babashishikariza kubireka no gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi igihe babibonye cyangwa hari aho babikeka.
Egide Nkurayije wo mu murenge wa Kibirizi ati “Nkanjye aho ntuye hajya haboneka ibiyobyabwenge ndetse hari n’abo nkeka ko baba babikoresha, icyo ngiye gukora ni ukubegera nkabagira inama yo kubireka kandi nkajya ntanga amakuru ku buyobozi no kuri Polisi igihe cyose mbonye hari ubicuruza cyangwa ubinywa”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyanza, Patric Kajyambere, yabwiye uru rubyiruko ko ibyo biyemeje bazabigeraho ari uko bashyize hamwe by’umwihariko abagira inama yo guhera iwabo mu ngo babikora kugira ngo batange urugero rwiza abandi babarebereho.
Kajyambere ati “Ndizera ko inyigisho mwahawe mugiye kuzishyira mu bikorwa tukabona impinduka niba mwahize kurwanya umwanda ntabwo muzajya kuwurwanya ahandi mudahereye iwanyu mu ngo, mu miryango. Hari itorero twavuze ryo ku mudugudu, nizo mbaraga tubonye kugira ngo mujye kudufasha itorero ryo ku mudugudu rigire imbaraga”.
Mu gihe cy’icyumweru uru rubyiruko rumaze rutozwa rwahawe ibiganiro bitandukanye birimo gukunda igihugu, amateka y’u Rwanda, kwimakaza isuku, kurwanya no gukumira amakimbirane yo mu ngo no gukumira inda zitateguwe ziterwa abangavu.
Mu byifuzo batanze basabye ko ubuyobozi bwashyiraho ingamba zihariye mu kugabanya ubushomeri kuko bwugarije urubyiruko kandi uko imyaka ihita abashomeri bagenda biyongera mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO