Ni kimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Kane ubwo abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagiranaga ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Umutesi Solange, yavuze ko imibare y’abangavu baterwa inda imburagihe iteye inkeke.
Ati “Iyo turebye nk’imibare dufite kuva mu kwa karindwi ku mwaka ushize dusanga dufite abangavu 455 batewe inda; iyo wumvise rero wumva ari abana benshi bahohotewe. Abo ni ababyaye ushobora no gusanga hari n’abandi bahohotewe batabyaye ariko iyo mibare iratwereka ko ari ikibazo kiremereye.”
Kayitesi yavuze ko mu ngamba zafashwe harimo gukomeza kwigisha abangavu kwirinda ibishuko, gusaba ababyeyi kubaba hafi no guhana abagabo n’abasore babasambanya.
Yavuze ko kugeza ubu abagabo umunani bahamwe n’icyo cyaha bamaze gukatirwa n’inkiko kandi hari n’abandi bari gukurikiranwa.
Ati “Mu ntonde zatanzwe abagabo umunani imanza zabo zamaze kurangira baranakatiwe kandi hari n’abandi bakomeje gukurikiranwa.”
Imbogamizi ikomeye y’abangavu bahisha amakuru
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Umutesi Solange, avuga ko hari imbogamizi ikomeye y’abangavu bahisha amakuru y’ababateye inda bitewe n’imiryango yabo.
Ati “Kugeza ubu biracyagoye kuko usanga imiryango ishyigikira ko umwana wahohotewe atatanga amakuru bagahishira ndetse n’umwana kugira ngo avuge uwamuteye inda ugasanga biragoye.”
Avuga ko biterwa n’ibintu babashukisha kugira ngo baceceke, imiryango yanga kwiteranya no gutera abana ubwoba ko nibabivuga bazabagirira nabi.
Umubyeyi witwa Mukansoro Domitile wo mu Karere ka Nyanza avuga ko abona ingo zirimo amakimbirane ari zo zikunze kubonekamo abangavu batwara inda imburagihe.
Ati “Mbona ahanini bituruka ku makimbirane yo mu ngo kuko usanga abashakanye bahugira mu guhimana no guhangana ntibite ku bana babo ugasanga umwana arinze aterwa inda ababyeyi batabizi kuko batamwitaho ngo bamugire inama.”
Abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa n’ubuyobozi bahurijwe hamwe n’umuryango Faith Victory Assoction, FVA, mu mushinga wawo wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha ubuzima bw’imyororokere.
Umukozi muri uwo mushinga, Cyuzuzo Assoumpta, avuga ko bahurije hamwe abafatanyabikorwa bose kugira ngo barebere hamwe uko bakumira inda ziterwa abangavu imburagihe.
Ati “Dushaka ko duhuza imbaraga mu gukumira aho kugira ngo duhore turwana n’ingaruka gusa.”
Mu mwaka wa 2017 mu Karere ka Nyanza habarurwaga abangavu barenga 200 batewe inda zitateguwe.









Ibitekerezo 0