00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: WDA yatuwe ikibazo cy’abanyeshuri bavirwa mu ishuri ryubatswe na Fraipont

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 February 2018 saa 05:02
Yasuwe :

Abanyeshuri n’abarezi bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gatagara (G.S HVP Gatagara), mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bafite ikibazo cy’uko inyubako z’iri shuri zishaje bigatuma bavirwa iyo imvura iguye.

Iryo shuri riherereye mu Murenge wa Mukingo rigize igice kimwe cy’ikigo ya HVP Gataragara cyita ku bafite ubumuga.

Icyo kigo cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960 waje kwitaba Imana mu mwaka wa 1982. Kuri ubu bimwe mu byumba by’amashuri byatangiye kwangirika ku buryo iyo imvura iguye abana banyagirwa.

Iki kibazo cyagaragarijwe itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bahasuye ku wa 6 Gashyantare 2018, muri gahunda yo kureba ibibazo biri mu bigo by’amashuri no gutanga inama ku cyateza imbere ireme ry’uburezi.

Umuyobozi wa GS HVP Gatagara, Jean Baptiste Gatari, yavuze ko kuri ubu hakenewe ubufasha mu kuvugurura ibyumba by’amashuri icyenda, kuko ababyeyi babashije guhuza imbaraga bavugurura ibigera kuri bine.

Gatari yagize ati “Kugeza ubu inyubako dufiteho impungenge cyane ni ibyumba by’amashuri bigera ku icyenda, kuko ibindi byo hari uruhare ababyeyi bashyizeho umwaka ushize, bavuguruye ibyuma bitatu ndetse n’icyumba cyibamo mudasobwa; ibyo bisigaye bisaba amafaranga agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 600. Ishuri ntabwo ryabyishoboza kubisana bisaba inkunga”.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyanza, Edouard Mushimiyimana, yavuze ko habayeho ikibazo cy’uko Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi, REB, kitagenaga amafaranga yo gusana ahubwo cyatangaga ayo kubaka gusa ariko kuri ubu byavuguruwe bakaba bizeye ko nayo azaboneka.

Ati “Hari ikibazo muri REB, baduhaga amafaranga yo kubaka, ntabwo baduhaga ayo gusana ariko mu byo bateganyije umwaka utaha batwemereye ko n’aya mashuri ubona inkuta zikomeye bisaba ko hasanwa igisenge nabyo byakorwa, baramutse batabihInduye dushobora kugira ubwo bushobozi bwo gusana”.

WDA yavuze ko ishuri ry’abafite ubumuga rigomba umwihariko

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ushinzwe amahugurwa, Irené Nsengiyumva, yavuze ko nta munyeshuri ukwiye kwigira ahantu hava ariko abafite ubumuga bakwiye guhabwa umwihariko, bityo ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa mu gihe cya vuba.

Nsengiyumva ati “Nta muntu ukwiye kwigira ahantu anyagirwa, ariko abana bafite ubumuga ntibikwiye ko ibibazo basanganwe byiyongeraho ibindi; ikibazo cyumvikanye kirahabwa uburemere gikwiye kugira ngo gikurikiranwe vuba”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko hakenewe gusimbuzwa ibyumba by’amashuri 251 kuko bishaje cyane hakavugururwa ibigera kuri 220 kugira ngo kagire ibikorwaremezo by’uburezi bihagije.

Muri G.S HVP Gatagara higa abana 642 bari mu byiciro bitatu; ab’incuke 73, abiga mu mashuri abanza 329, n’abo mu cyiciro rusange 240.

Abafite ubumuga bw’ingingo mu ishuri ry’incuke ni 13, mu mashuri abanza abanza ni 96 naho mu cyiciro rusange ni 67. Kuri abo bose hiyongeraho abana 27 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Abanyeshuri n'abarimu bo muri GS HVP Gatagara barasaba ko ibyumba by'amashuri bishaje byavugururwa
Umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri WDA, Irenée Nsengiyumva, yijeje ko ikibazo cy'amashuri ashaje muri GS HVP Gatagara kigiye gukurikiranwa
Abarimu bo kuri GS HVP Gatagara basaba ko guhabwa amahugurwa ku rurimi rw'amarenga
Bamwe mu banyeshuri biga muri GS HVP Gatagara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages