Ibi byatangajwe na bamwe mu bubatsi bari hafi aho ku wa 15 Mata 2026, ubwo bari bari kubaka.
Aba bubatsi babwiye BTN ko ubwo batunganyaga aho bari bunyuze itaka, babonye ‘envelope’ irimo uruhinja rwamaze kwitaba Imana bigaragara ko hari uwakuyemo inda akarujugunya aho.
Umwe ati “Ubuzima bwe bwose akiri muri iyi Isi amaraso y’uriya muziranenge agomba kuzamukurikirana.”
Umwe mu babyeyi bubakaga aho yagize ati “Njye ndi umubyeyi, rero kubona umuntu yica ikiremwamuntu rwose ibi bintu leta ibihagurukire, urubyiruko rukwiye kwigishwa kuko ibi bintu bidakwiye rwose kugenda ukica umwana w’uruhinja uba uri inyamaswa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye BTN ko ayo makuru y’urupfu rw’uruhinja bayamenye, ndetse ko iperereza rikomeje.
Yagize ati “Nibyo koko aya makuru twayamenye. Ni abaturage bakoraga akazi k’ubwubatsi muri Cyivugiza, bagiye kumena itaka babona ahantu hari gutuma isazi nyinshi, bahegereye basanga uruhinja muri ‘envelope’ bigaragara ko hari uwakuyemo inda akarujugunya aho.”
Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uwajugunye umurambo w’uruhinja aho, ndetse avuga ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyarugenge gukorerwa isuzuma.
Raporo yo mu 2020 ya Lancet Global Health igaragaza ko mu bushakashatsi rwakoze hagati ya 2015 na 2019 nibura buri mwaka hagaragaye abagore n’abakobwa miliyoni 121 basamye inda zitateganyijwe, abagera kuri 61% muri bo bazikuramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!