Muri uyu muganda wabaye kuri uyu wa 30 Nzeri, hanatewe ibiti bigera ku 2500 byo kujya bigabanya ubukana bw’umuyaga, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kigali.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe yabwiye IGIHE ko hasanwe inzu umunani zari zarasenywe n’ibiza n’ibyumba by’amashuri bitandatu.
Yavuze ko umuganda wakozwe ufite agaciro karenze miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Hari ikibazo gikomeye kuko imiryango yasenyewe ntabwo yari ifite aho kuba ikindi abana ubu babonye aho bigira kubera ko ibyumba by’amashuri byasanwe ku gihe.”
Bamwe mu baturage bo muri aka gace bari barasenyewe n’ibiza bavuze ko bishimiye cyane kuba basaniwe inzu cyane ko batari bafite aho kuba.
Uwamariya Claudine yagize ati “Ni ibintu twishimiye kuko twari tumaze igihe ducumbitse mu baturanyi; rero ni iby’agaciro kuba tugiye gusubira mu nzu zacu.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Urujeni Martine, yasabye aba baturage kurizirika ibisenge by’inzu zabo aboneraho kubashishikariza kwishyura mituweli kuko ibafasha igihe bakeneye kwivuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!