Abagabo barindwi n’umugore umwe batuye mu murenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge bari mu maboko ya Polisi ikorera muri aka karere, kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge bitandukanye birimo ibinini banywa bakaba nk’abarwayi bo mu mutwe.
Nk’uko urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru rubitangza, abafashwe barimo Nshimiyimana Haldi, Nsanzimana Zubel, Ntakirutimana Izaki, Rutayisire Innocent, Munyarungendo Saidi, Nizeyimana Kassim, Bizimungu Claude n’umugore witwa Niyonsaba Zawadi w’imyaka 26 y’amavuko.
Bafatanywe ibinini 10 banywa bakamera nk’abarwayi bo mu mutwe nk’uko babyivugira, bavuze ko babivana mu Burundi. Uretse gufatwa barimo kunywa urumogi kandi, Polisi yanasanze mu nzu barimo kurunyweramo, udupfunyika 155 tw’urumogi, ndetse n’ibibabi by’ikiyobyabwenge cyitwa mayirungi. Iyo nzu ikaba ari iy’umwe muri bo ari we Nshimiyimana Haldi, wari umaze igihe gito afunguwe na bwo yarafungiwe kunywa no gucuruza urumogi.
Abafashwe bose bari mu mudugudu wa Gabiro, akagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, ku wa kane tariki ya 4 Nyakanga 2013 ku manywa.
Nshimiyimana abajijwe aho avana urumogi, yavuze ko aruhabwa n’umuntu uturuka mu karere ka Rubavu, ataravuga izina kugeza n’ubu, cyakora bikaba bigaragara ko rushobora kuba ruvanwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo (DRC) na ho Rutayisire wafatanwe Mayirungi, avuga ko ayirangura mu Biryogo.
Supt Silas Karekezi, uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Muhima ari na we wayoboye igikorwa cyo guta muri yombi aba bantu, avuga ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru bahawe n’abaturage, akaba avuga ko ibiyobyabwenge bazabirwanya bivuye inyuma, kuko ari byo ntandaro y’ubugizi bwa nabi ndetse n’amakimbirane atandukanye.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge, CSP Rutaganira Dismas, arashimira abaturage kuba baramenye akamaro ko gutangira amakuru ku gihe, kuko ari byo byatumye bariya batabwa muri yombi. Yagize ati “ubufatanye nk’ubu ni ingenzi, buzatugeza kuri byinshi.” Yaboneyeho gusaba urubyiruko by’umwihariko, kutishora mu biyobyabwenge cyane cyane urumogi, kuko iyo rubagize imbata ari bwo ubasanga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ibindi byaha binyuranye.
Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aho igira iti “Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.



















TANGA IGITEKEREZO