Abo bagore bagera ku 100 bo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru babigaragaje ubwo bahabwaga amahugurwa n’umushinga “Mupaka Shamba Letu’’ hagamijwe kubafasha kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda mu gihe umupaka ugifunze.
Kuva mu 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi waba mubi, ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwahise buhagarara, abaturage n’abacuruzi ku mpande zombi babihomberamo.
Nyiratabaro Epiphanie avuga ko yaranguraga ibishyimbo mu Rwanda akajya kubicuruza mu Burundi akagarukana ifu n’amavuta ariko kuri ubu ari mu gihombo kuko atakibikora.
Ati “Buri kwezi nabonaga inyungu y’amafaranga ibihumbi 30 nkuye muri ubwo bucuruzi ariko kuri ubu narakennye kuko bakimara gufunga imipaka ntabwo nongeye gucuruza, igishoro ndakirya.”
Uwamahoro Annonciata na we avuga ko yagemuraga mu Burundi ibishyimbo, soya n’imboga ariko kuri ubu ari mu gihombo.
Ati “Bafunze umupaka duhura n’ikibazo cy’ubukene, mituweli ndazibura ku buryo n’ubu iyo ntagiye mu itsinda ngo mituweli ndazibura kuko hari umwaka namaze ntayishyuye kubera ubucuruzi nakoraga bwahagaze. Hari n’umwaka namaze umunyeshuri ntamwishyuriye ibihembwe bibiri kubera kubura amafaranga.”
Mu byifuzo byabo bose basaba ko umupaka wafungurwa bakongera guhahirana n’abaturanyi babo mu Burundi.
Munyampenda Damien ukuriye umushinga Mupaka Shamba Letu, ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi avuga ko abo bagore bashobora gucururiza mu Rwanda cyangwa abagakora indi mishinga irimo ubworozi bw’inkoko.
Ati “Niba yaracuruzaga indagara ziva mu Burundi bigahagarara ashobora kurangura ibintu i Nyaruteja akaza kubicuruza ino aha cyangwa akabijyana mu mujyi wa Huye n’ahandi. Nka hano ku mupaka nta bagiro rihari, kuki batatekereza nk’icyo kintu bakagikora.”
Yakomeje avuga ko umushinga wabo ufite intego zirimo gushimangira ubushobozi bw’abakora ubucuruzi buciriritse bw’abagore bambuka imipaka mu turere duhana imbibi ku buryo bahuriza hamwe bakimakaza uburinganire, bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya amakimbirane mu batuye muri utwo turere.
Mu nyigisho bahabwa zijyanye no gukumira amakimbirane mu ngo zabo, zitangwa bari kumwe n’abagabo babo kugira ngo bigishirizwe hamwe. Kugeza ubu abagabo 60 bafite abagore bahoze bakorera ubucuruzi bwambuka umupaka w’Akanyaru nibo bari kwigishwa.
Mu Rwanda hose uwo mushinga ukorana n’abagore 400 kuko ukorera ku mipaka ya Akanyaru, Rubavu, Rusizi na Bugarama aho buri hamwe ukorana n’abagore 100.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!