00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Haracyari abagabo bahohotera abagore babaziza ko babyara abakobwa gusa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 December 2017 saa 09:40
Yasuwe :

Mu Karere ka Nyaruguru haracyagaragara bamwe mu bagabo batarahindura imyumvire aho usanga bahohotera abagore babo mu buryo butandukanye burimo kubatuka, kubakubita no kubaharika babaziza ko babyara abakobwa gusa.

Byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurandura ihohoterwa yabaye ku wa 12 Ukuboza 2017, yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa b’akarere barimo abanyamadini n’amatorero.

Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo harebwa ibintu byose bikurura ihohoterwa, by’umwihariko iribera mu ngo n’irishingiye ku gitsina kugira ngo bishakirwe umuti.

Bimwe mu byagaragajwe nk’ishingiro ry’ihohoterwa ribera mu ngo hagati y’abashakanye harimo abagabo bahohotera abagore babaziza kubyara abakobwa gusa, ubuharike, kudafatanya imirimo yose, ubusinzi n’ibindi.

Mu Murenge wa Gisozi hubatswe inzu yakira umugore cyangwa umugabo wahohotewe akajya kuharara cyangwa kuharuhukira bakakira ikibazo cye bakamwunga n’uwo bagiranye amakimbirane.

Umukozi muri iyo nzu, Odette Uwikunda yavuze ko mu bantu yakira baba bahohotewe n’abo bashakanye harimo n’abagore batotezwa n’abagabo babaziza ko babyaye abakobwa gusa.

Ati “Mu bantu nakira baba bagiranye ibibazo n’abo bashakanye, harimo n’abagore baba bahohotewe n’abagabo babaziza ko babyara abakobwa gusa”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Ruramba, Justine Nibakure na we avuga ko muri uwo murenge hakiri abagabo batarahindura imyumvire, aho usanga batoteza abagore babo bakanabaharika babaziza ko babyara abakobwa gusa.

Ati “Ibyo bibazo birahari, hari abagore batotezwa n’abagabo bakanabaharika bavuga ngo umugore wabyaye abakobwa gusa aba aciye umuryango, bigatuma babaharika bakajya gushaka abandi bagore ngo bababyarire abahungu”.

Association Modetse et Innocent (AMI) nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Nyaruguru mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa, abakozi bayo nabo bavuga ko hari imiryango basanga irimo ihohoterwa aho hari abagabo batoteza abagore babaziza kubyara abakobwa gusa.

Umuhuzabikorwa wa AMI, Jean Baptiste Bizimana, yavuze ko mu bukangurambaga bakora bugamije kurandura ihohoterwa bibanda ku gukangurira ababyeyi guhindura imyumvire no kwigisha bana babo imikorere myiza kugira ngo bazavemo abagabo n’abagore beza.

Bizimana ati “Mu rugo nyarwo rwa Kinyarwanda uburere bwiza kandi nyabwo butangirwa mu muryango, abagore ni bo babona umwanya munini wo kubana n’abana, nibo bakwiye kubatoza imikorere myiza bakazakurana uwo muco. Ababyeyi tugomba kubigisha kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose noneho nabo bakadufasha kubitoza abana babo”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Antoine Bisizi, avuga ko bari gukora ibishoboka byose ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kugira ngo barandure ihohoterwa.

Bisizi ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa dukora ibikorwa byo kwigisha abantu bose by’umwihariko abashakanye kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo, noneho ahagaragaye ihohoterwa batange amakuru kugira ngo turikumire ricike burundu. Ikindi tubatoza ni ugufatanya muri byose ntawe uvunisha undi cyangwa ngo ampohotere”.

Mu Karere ka Nyaruguru nta mibare igaragaza abagabo bahohotera abagore babaziza kubyara abakobwa gusa, ariko ni ikibazo cyagaragajwe ko gihari, abayobozi n’abafatanyabikorwa biyemeza kukirandura burundu.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere ka Nyaruguru mu kurwanya ihohoterwa
Umuhuzabikorwa wa AMI, Jean Baptiste Bizimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages