00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Ikamyo yari ipakiye amatafari yaguye mu mugezi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 April 2017 saa 02:08
Yasuwe :

Abakoresha umuhanda Huye-Nyaruguru barasaba inzego zibishinzwe kubakorera ikiraro cyambukiranya umugezi wo mu Gatorove kuko nta kwezi gusigaye gushira kitagushije ikamyo kubera imiterere yacyo.

Babigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Mata 2017, ubwo ikamyo yari ipakiye amatafari yageraga kuri icyo kiraro giherereye mu Murenge wa Kibeho, maze ibiti bikiriho bigacika igice kimwe cyayo kikagwa mu mazi y’uwo mugezi, ariko ku bw’amahirwe ntawakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima. Mu kwezi gushize nabwo indi kamyo yari yaguyemo.

Bamwe mu babonye iyo mpanuka iba, babwiye IGIHE ko kuba amakamyo akunze kugwa muri icyo kiraro biterwa n’imiterere yacyo.

Nyamamare yagize ati “Kiriya kiraro ni kirekire ku buryo ikamyo yose ikiterekaho kigahita kivunika, kuko ikamyo ipakiye iba ipima nka toni 20. Njyewe ubusanzwe ntwara imodoka ya Coaster, ariko icyo mbona cyakorwa kikaba umuti wa kiriya kiraro, ni uko abatwara amakamyo bajya bapakira imizigo mike bagategereza ko umuhanda ushyirwamo kaburimbo, noneho kigakorwa neza mu buryo burambye.”

Ikamyo yaguye kuri icyo kiraro mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yari ijyanye amatafari ahitwa Gorwe, mu Murenge wa Mata ahari kubakwa inzu z’abaturage bimuwe mu masambu ari guhingwamo icyayi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Antoine Bisizi, avuga ko icyo kiraro cyari giherutse gukorwa mu kwezi gushize ubwo hagwamo indi kamyo, ariko ubu biteze ko kizakorwa ku buryo burambye ubwo umuhanda Huye-Nyaruguru uzaba ushyirwamo kaburimbo.

Bisizi ati “Nk’ubu ejobundi twari twagikoze none haciyeho indi modoka nayo ihita yongera iragwa. Kiriya kiraro kiri muri bimwe bizubakwa neza ubwo hazaba hashyirwamo kaburimbo, nibwo buryo tubona buzakemura ikibazo mu buryo burambye.”

Akomeza avuga ko mu gihe gahunda yo gushyiramo kaburimbo itaratangira, bagiye gushyiraho ibyapa byereka abatwara imodoka ko bagomba kukinyuraho bitwararitse kandi bagapakira imizigo mike.

Ati “Turashaka gushyiraho ibyapa bigaragaza ko bagomba gucishaho imodoka zidafite uburemere bwinshi kandi zidapakiye cyane, kandi abatwara imodoka tukabasaba kuhagera bakigengesera cyane.”

Kugeza ubu iyo kamyo yafunze igice kimwe cy’umuhanda kuko imodoka ntoya nizo ziri kubasha gutambuka ariko bamwe mu bazirimo bagaragaza impungenge ko bashobora gukora impanuka.

Iyi kamyo yageze kuri iki kiraro igwa yiyubitse
Iyi kamyo yakoze impanuka yari ipakiye amatafari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages