Icyo igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Jeanne d’Arc De Bonheur, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano n’abandi.
Ni nyuma y’uko ku Cyumweru gishize abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu muhango wo gushyingura abadiventisiti 16 bapfuye bahitanywe n’inkuba yabakubise bari mu rusengero.
Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Jeanne d’Arc De Bonheur, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru ko baje kubafata mu mugongo no kubahumuriza ndetse no kubibutsa uko bashobora kwirinda gukubitwa n’inkuba.
Yagize ati “Twaje kubafata mu mugongo tubabwira ngo mukomere; twaje kandi kubibutsa uburyo mwakoresha mwirinda inkuba bijyanye n’ubushobozi bwanyu. Buri muryango wagize ibyago twawuzaniye ibahasha mu rwego rwo gukomeza kubihanganisha kandi Leta y’u Rwanda iri kumwe namwe izahora ibaba hafi”.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyabimata bavuga ko muri iki gihe hari kugwa imvura nyinshi ku buryo budasanzwe irimo urubura n’inkuba nyinshi, bikaba bibateye ubwoba.
Bavuga ko nubwo bagize ibyago bishimiye kuba ubuyobozi bukomeza kubaba hafi no kubahumuriza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yavuze ko mu Karere ka Nyaruguru inkuba imaze gukubita abantu 18 mu minsi itatu gusa, hakaba hakomeje ingamba zo kureba uko abaturage bakwirinda gukubitwa n’inkuba bakurikiza amabwiriza bahabwa.
Abaturage basobanuriwe ko bagomba kwirinda kujya hanze igihe imvura iri kugwa, kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa kwitwaza imitaka ifite udusongero tw’ibyuma, basabwa no kudakoresha ibyuma by’amashanyarazi mu mvura.
Basabwe kandi kwirinda kuvugira kuri telefone mu mvura no kwegera aho inkuba yigeze gukubita kandi abagenda ku igare na moto bakugama igihe imvura iguye.
Abafite inyubako zihuriramo abantu benshi nk’insengero, amasoko, utubari na restaurant basabwe gushaka uburyo bashyiraho imirindankuba.
Akarere ka Nyaruguru kagaragaramo imisozi miremire ku buryo hakunze gukubita inkuba zikasaguza ibiti byo mu ishyamba cyangwa zigahitana abantu n’amatungo.



















TANGA IGITEKEREZO