00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Umuryango wa Nsengimana wasanzwe mu mugezi yapfuye urasaba ubutabera

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 July 2017 saa 12:13
Yasuwe :

Nyuma y’aho umurambo wa Vianney Nsengimana w’imyaka 65 y’amavuko utoraguwe mu mazi mu mugezi witwa Akariba uherereye mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Mata, umuryango we urasaba ubutabera kuko uhamya ko yishwe.

Nsengimana wari usanzwe atuye mu mudugudu wa wa Nyacyondo, akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Mata, mu karere ka Nyaruguru, umurambo we watoraguwe mu mazi ku wa 18 Nyakanga 2017, ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko yaba yishwe kuko nta gikomere cyangwa uruguma bamusanganye.

Icyo gihe, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, André Maniriho, yabwiye IGIHE ko hataramenyekana icyo yazize, kuko bamusanze nta gikomere na kimwe afite cyangwa se ikindi kimenyetso kigaragaza icyamwishe, avuga ko umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyo yazize.

Maniriho yagize ati “Amakuru twamenye avuga ko yatashye mu masaha akuze, ariko yari yanyuze ahantu mu kabari aranywa, ariko abamubonye bavuga ko atanyoye cyane ku buryo ari byo byamwishe, yapfuye nijoro, kugeza ubu biracyari mu iperereza hashakishwa ibimenyetso mu buryo butandukanye”.

Bamwe mubo mu muryango wa Vianney Nsengimana, ntibemeranya n’ubuyobozi kubyo buvuga ko yaba atarishwe kuko ngo biboneye ibimenyetso bigaragaza ko yishwe kandi akaba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’abaturanyi be bapfa imitungo irimo amasambu.

Mushiki we witwa Agnes Kamagaju, yabwiye IGIHE ko Nsengimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’abaturanyi be bityo agahamya ko bamwishe kuko umurambo we bawusanganye ibikomere ahantu hatandukanye.

Kamagaju ati “Yari afitanye amakimbirane n’abaturage ba hariya yari atuye, bapfa imirima kuko bashakaga kuyitwara, kuko niwe wari uhasigaye wenyine, yajyaga ajya ku kabari iteka bakamuhiga, ariko yajyaga abitumenyesha avuga ngo ‘ariko abantu barampiga bazanyica’, tukamuhumuriza”.

Kamagaju akomeza avuga ko ubwo umurambo wa Nsengimana wari mu bitaro bya Munini bawugezeho basanga afite ibimenyetso bigaragaza ko yishwe.

Yagize ati “Tumugezeho mu buruhukiro bw’ibitaro twamukuyemo imyenda yo hejuru dusanga mu muhogo baramunize hafi guca ingoto, afite igikomere ku munwa, dusanga bamukubise imbavu kandi abyimbye itako, noneho tumweguye dusanga bamukubise ikintu ku mutwe inyuma hararigita, niho havaga amaraso”.

Kamagaju avuga ko ibyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mata avuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko musaza we yishwe, atari byo kuko ibyo avuga ari ibyo yabwiye n’abaturanyi ba Nsengimana kandi abo baturanyi ari bo bamuziraga.

Umugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, avuga ko urupfu rwa Vianney Nsengimana rukimara kumenyekana batangiye iperereza ku cyaba cyamuhitanye kuri ubu bakaba bakegeranya ibimenyetso bategereje n’ibizava kwa muganga aho umurambo we wagiye gukorerwa isuzuma.

IP Kayigi ati “Kugeza ubu nta kirahinduka, baravuga ko yaba yaraguye mu mazi avuye kunywa, haracyategerejwe ibya muganga, dutegereje ibisubizo byo kwa muganga”.

Umurambo wa Vianney Nsengimana washyinguwe kuwa Kane tariki 20 Nyakanga 2017.
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages