00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru yabaye nka Paradizo - Meya Dr. Murwanashyaka Emmanuel

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 25 June 2024 saa 03:12
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ashingiye ku mpinduka zabaye mu Karere ayoboye mu myaka 30 ishize, ntawabura kuvuga ko ubu ’Nyaruguru yabaye nka Paradizo.’

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamukuru cyari kigamije kugaragaza ibyagezweho mu nzego nyinshi z’ubuzima muri Nyaruguru.

Meya Dr. Murwanashyaka abajijwe ibyagezweho bigaragara mu myaka 30 ishize muri Nyaruguru, yavuze ko “Iyo urebye uko Akarere kameze ubu, ubona ari Paradizo.”

Yavuze ko abaturage ba Nyaruguru (yahoze ari igice cya Perefegitura ya Gikongoro) bitwaga Abatebo, bakaba bari barasigajwe inyuma muri byose, ariko ubu bakaba barahinduye imibereho mu buryo bugaragara.

Ibikorwa byose bimaze kugezwa muri Nyaruguru babikesha ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, bita ‘Umubyeyi wa Nyaruguru’ nk’uko bishimangirwa na Meya Dr. Murwanashyaka.

Ati “Kera Nyaruguru yari izwiho kuba Akarere katera, gafite ubutaka busharira kandi abaturage bagomba kwicwa n’inzara. Byaje kugaragara ko ahubwo ari ubuyobozi bubi bwashariraga. Ubu twamenye ikibereye ubutaka bwacu. Perezida Kagame yamenye igikwiye, Nyaruguru ntitukiri Abatebo nk’uko kera batwitaga.’’

Byinshi byarahindutse

Meya Murwanashyaka yavuze ko mbere ya 1994 umuriro wageraga ku ruganda rw’icyayi rwa Mata gusa ariko kugeza ubu amashanyarazi yavuye kuri 0,2% agera kuri 85% by’abatuye aka Karere, ibintu avuga ko ari ibitangaza cyane.

Amazi meza muri Nyaruguru ageze kuri 76% by’abatuye ako Karere, avuye ku gipimo cyo hasi, ibintu byo kwishimira. Hari n’inganda ebyiri zitunganya amazi kandi nta rumwe rwari ruhari mu myaka 30 ishize.

Imihanda ya kaburimbo yavuye ku busa igera ku burebure bw’ibilometero 107,8. Ibi byoroheje imigenderanire myiza muri Nyaruguru.

Akarere ka Nyaruguru kandi kateye imbere mu buzima kuko ubu gafite ibitaro byiza bya Munini, ibigo nderabuzima 16 kandi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi byarahoze ari bine gusa. Gafite amavuriro aciriritse 37 harimo icyenda yo ku rwego rwa kabiri.

Mu rwego rw’ubuhinzi havuguruwe byinshi aho hamaze gutunganwa hegitari 6840 z’amaterasi na 830 z’ibishanga. Hari kandi inyongeramusaruro zirimo imbuto z’indobanure n’ifumbire irimo ishwagara yahinduye byinshi.

Nyuma yo kongera ubuso buhingwaho icyayi, mu Karere ka Nyaruguru hamaze kubakwa inganda enye z’icyayi zivuye kuri rumwe ndetse hagiye kuzura urundi ruganda runini rw’icyayi.

I Nyaruguru hari hoteli eshanu ndetse n’ibindi bigo 11 bicumbikira abantu bayigana, cyane ko abakerarugendo baturuka mu Rwanda no hanze yarwo bazamutse bakagera hejuru ya miliyoni cyane cyane abasura Kibeho.

Imidugudu y'icyitegererezo nayo yubatswe ku bwinshi mu myaka 30 ishize
Nyaruguru yo hambere itandukanye cyane n'iy'ubu
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Gen (Rtd) Murasira Albert aherutse gusura uruganda rw'icyayi runini rwubatse mu Karere ka Nyaruguru, ashima imirimo yo kurwubaka
Meya w'Akarere ka Nyaruguuru, Dr. Emmanuel Murwanashyaka (ufite mikoro) yavuze ko iterambere ry'Akarere rigeze ahashimishije
Gare ya Kibeho muri Nyaruguru ifite isuku
Ibiro by'Akarere ka Nyaruguru bishimangira impinduka zabaye mu iterambere
Uruganda rushya rw'icyayi rwa Lipton Kibeho rwitezweho kuzatanga akazi kenshi k'abasoromyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages