00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 8 ihagaze, Kaminuza y’Afurika yigisha ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga iragarutse

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 11 June 2013 saa 09:34
Yasuwe :

Kaminuza y’Afurika yigisha ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga muri Afurika (African Virtual University AVU) igiye kongera gukorera mu Rwanda nyuma y’imyaka umunani imaze ihagaritse ibikorwa byayo mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwa na Dr. Gasinzigwa Marie Christine, umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (KIST), Kaminuza y’Afurika yigisha ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga (AVU) yahagaze muri iriya myaka 8 yose bitewe n’ingengo y’imari yari nkeya.
Dr Gasinzigwa (…)

Dr Gasinzigwa yagize ati "Kuba umushinga wa mbere wararangiye mu 2005 ntukomeze hagashira ihige kirekire, byaratubabaje cyane, ubu dufite ingamba nshya kugirango iki kigo kitazongera guhagarika ibikorwa byacyo mu Rwanda."

Kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Kamena 2013, AVU nibwo yatangiye umushinga wa kabiri muri KIST aho yari isanzwe ikorera ; ifite gahunda yo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga bijyanye no kwiga iya kure (abigisha batari kumwe n’abigishwa (E-Learning)).

Diallo Bakary, umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya AVU atangaza ko ubu bagarukanye udushya twinshi mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ku buryo bateganya kwagura ubumenyi bazanye mu mashuri yose mu Rwanda.

Yagize ati "Uretse kwiga mu ya kure dusanganywe, hari n’isomo ry’ubumenyi bwa Mudasobwa (Compute Science) ryigishwaga muri KIST dushaka gufatanya n’ubuyobozi bw’ikigo kunoza."

Ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere AfDB, AVU yatangiriye uyu mushinga wa kabiri mu mashuri 27 y’ibihugu 21 byo muri Afurika bikoresha igifaransa, icyongereza n’igiportugal. Uzarangira mu mwaka wa 2016.

Dr. Gasinzigwa Marie Christine umuyobozi w'agateganyo wa KIST
Bamwe mu bitabiriye itangizwa ry'umushinga mushya wa AVU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages