Iyi myumvire usanga ibasubiza inyuma ikaheza mu bushomeri, mu gihe bagenzi babo bafashe icyemezo cyo kwiga imyuga usanga barihangiye imirimo ibinjiriza amafaranga ku giti cyabo ndetse n’abo bahaye akazi.
Bamwe mu bahisemo kwiga imyuga nyuma yo kurangiza kaminuza, bavuga ko byabanje kubatera ipfunwe ariko aho batinyukiye bakiga basezereye ubushomeri bwari bwarabateye ubukene.
Nyampinga Safia ni umwe muri bo, yamaze imyaka ine nta kazi afite kandi afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’icungamutungo, nibwo yafashe icyemezo ajya kwiga amasomo y’imyuga muri IPRC-Musanze mu gihe cy’amezi atatu.
Atanga ubuhamya ko byabanje kumutera ipfunwe kuko bagenzi be biganye n’inshuti bamusekaga ariko ubu akaba amaze kubona ko yahisemo neza.
Ati “Mbasha gukora gato [gateau] zitandukanye, yawurute, imitobe y’imbuto zitandukanye n’ibindi kandi byose nabikuye ku mwuga nize ndetse isoko rirahari. Mbasha kubona icyo nkeneye cyose, umwuga watumye ngira ubuzima bufite icyerekezo”.
Mugenzi we Rukundo Heri avuga ko kwiga kaminuza ari ingenzi kandi atabyicuza ngo ni uko yatinze kubona akazi. Gusa ashimangira ko ntacyo yarutisha kwiga umwuga.
Ati “Nawigiyemo gutunganya ibiribwa n’ibikomoka ku matungo ubu bikaba bintunze. Ntabwo rero kwiga kaminuza bikuraho kwiga umwuga kuko ni urufatiro rw’iterambere”.
Umuyobozi w’Ishuri ry’ubumenyingiro rya IPRC-Musanze Eng. Emile Abayisenga avuga ko aho igihugu kigeze gikeneye amaboko afite ubumenyi busobanutse bubasha kubeshaho ba nyirabwo.
Ati “Njya nshima cyane abantu barangije kaminuza bakagira ubutwari bwo gukomeza amasomo y’imyuga ndetse bamwe muri bo bakaba bafite aho bigejeje, n’ubwo hakiri abumva ko bigayitse cyangwaa ari ugutesha agaciro impamyabumenyi zabo siko biri”.
Akomeza agira ati “Urubyiruko rutinyuke ntibumve ko bazabyiganira ku isoko ry’umurimo ahubwo bihangire umurimo utanga akazi no ku bandi”.
Muri uyu mwaka abasaga 50 bari bararangije amasomo yabo ku rwego rwa kaminuza, nyuma bakaza gukurikirana amasomo y’imyuga mu ishuri ry’ubumenyi ngiro rya IPRC-Musanze, muri bo abagera kuri 30 bamaze kwihangira imirimo itanga akazi ku bandi.
Ku rundi ruhande ariko basaba ko bakoroherezwa kubona inguzanyo ngo babone uko bagura ibikoresho bigezweho byo kwifashisha mu kazi kabo.



















TANGA IGITEKEREZO