Yabigarutseho ubwo yari mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, yateranye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bitatewe n’u Rwanda, yemeza ko ruzamo iyo bigeze ku kibazo cya FDLR yahawe intebe muri RDC kandi iteye impungenge ku mutekano w’Igihugu.
Ati “Nkunda kugarura kuri iki kibazo mbaza abantu batandukanye. Mbaza nti kubera iki mukigira ikibazo cy’u Rwanda? Ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda ni ikibazo cya Congo n’abaturage bayo. Twebwe biba ikibazo iyo bigeze kuri FDLR igomba gushakirwa umuti mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mushobora kugikemura mwebwe Abanye-Congo, cyangwa Loni yashyizwe hariya…mubahagarike kwinjirira igihugu cyacu, cyangwa twebwe tuzakikemurire ubwacu. Uko ni uko twashyizwe muri iki kibazo.”
Yagaragaje mu biganiro u Rwanda na RDC byagiye bijyamo bigamije amahoro mu bihugu bitandukanye byagaragaye ko hari ikintu gikomeye gihuriweho cyo kuba Congo idashaka amahoro.
Ati “Congo ntabwo yigeze ishaka amahoro. Yakomeje gufasha FDLR mu kuturwanya, nyuma baza kwihuza n’abandi basirikare b’ibindi bihugu, ngira ngo muzi inkuru za Goma. Gusa twarabasabye tuti basi mudufashe gukemura ikibazo cya FDLR, ibyacu bizaba birangiye.”
Mu Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano agamije amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amasezerano yari yitezweho igisubizo kirambye mu Karere kuko yataganyaga gusenya Umutwe wa FDLR, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi, hanyuma ibihugu bikanakorana mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu.
Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma abantu batangiye guhindura ibyo ibihugu byari byemeranyijweho byo gusenya umutwe wa FDLR n’u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi.
Kuri ubu byatangiye kuvugwa ukundi, aho batangiye kugaragaza ko ingabo z’u Rwanda zigomba kuva ku butaka bwa RDC nayo ikabona gusenya FDLR, ibintu bihabanye n’amasezerano.
Perezida Kagame yavuze ko abavuga batyo baba batekereza ko n’ingabo za AFC/M23 zizava ku butaka bwa RDC zikajyanwa mu Rwanda.
Ati “Icyo ni ikintu kibyihishe inyuma, batekereza ko tuzakira M23 hano.”
Yakomeje agaragaza ko impaka ku kuba abagize M23 ari abanye-Congo cyangwa atari bo, atari ikibazo kimureba na cyane ko hari ibyabaye byinshi na we ataravuka, bityo ko u Rwanda rudakwiye kubibazwa ahubwo byabazwa bari bahari mu gihe cy’ubukoroni.
Nzaceceka ari uko napfuye…
Yerekanye ko na mbere y’uko ibihugu byombi bishyira umukono ku masezerano mu Ukuboza 2025, u Rwanda rwatangaga amakuru y’ibishobora kubera muri Uvira bijyanye n’ingabo Leta zoherezwagayo zirimo n’iz’iturutse mu Burundi ariko nyuma y’uko ifashwe na AFC/M23 bishaka kuba urwitwazo ko u Rwanda rudashaka kubahiriza amasezerano y’amahoro.
Yagaragaje ko amasezerano yari yashyizweho umukono yagaragaraga nk’ikintu cyiza ku bihugu byombi no mu Karere muri rusange ariko bisa n’aho hari ikindi kibyihishe inyuma.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari intego yo guhagarika M23 na FDLR kuri ubu bisa n’aho impande zose zaviriye inda imwe kuri M23 mu gihe FDLR yo ikomeje gukorana na Leta kandi ibyo byose bizwi.
Ati “Ibyo byose birazwi, ariko ikigoye muri ibi bintu ni uko hari abantu batekereza ko bazakoresha igitugu mu kugaragaza ukuri, igikwiye gukorwa, abandi mugaceceka. Ibyo ni byo biri kuba. Uyu munsi iyo ugize ngo urabaza bahita bavuga bati uzi n’ibindi, ngiye kugufatira ibihano.”
Yanakomoje ku bihano byafatiwe u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekana ko byabaye igikangisho gituma abantu badashobora kugira icyo bavuga.
Yanagarutse ku buryo u Rwanda rwatanze amakuru ku byabaga muri MINEMBWE ariko ugasanga ntibabyitayeho kuko hari n’uwigeze kugaragaza ko ibyo bitareba u Rwanda.
Ati “Ibyo ntabwo bibareba. Nta n’ubwo bigeze bavuga bati ibyo muvuga murabizi ko abantu bari kwicwa cyangwa muri kwivugira gusa? Oya, byari ngo ntabwo ari ikibazo cyanyu. Niba bitandeba ariko bishobora kuba bikureba. None wowe ko ntacyo ubikoraho mu gihe ibintu bikomeje kurushaho biba bibi.”
Yagaragaje ko gucecekesha abantu aho gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi zemeranyijweho bishobora kuba bigiye kurushaho kuba bibi kurusha uko abantu babitekerezaga.
Ati “Gucecekesha abantu, ndatekereza bigiye kuba ikibazo, cyangwa gukomera kurusha uko abantu babitekereza. Kuvuga ngo tuzafasha abo bashaka kuza bakabica, nk’uko babishe mu bihe byashize, tuzabikemura mu buryo dushaka wowe ceceka… Njyewe nzaceceka gusa ari uko napfuye. Iyo ni yo nzira yonyine yo kuncecekesha.”
Yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gito, gishobora gukorerwa ibibi byinshi ariko kongera kurwica bidashoboka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!