Perezida Barack Obama yakuyeho ibihano byari byarahawe u Rwanda ubwo rwashinjwaga gukoresha abana mu gisirikare, ariko u Rwanda rwo rukemeza ko n’ubundi nta bimenyetso bifatika byari byagendeweho ubwo rwashinjwaga ayo makosa.
Mu Ukwakira 2013, Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zahagaritse inkunga mu bya gisirikare ku bihugu bitanu birimo bitatu byo muri Afurika byashinjwaga gukoresha abana mu gisirikare.
Ibihugu byari byahanwe birimo Centrafrique, u Rwanda, Sudan na Burma izwi ku izina rya Myanmar ndetse na Syria.
Nk’uko tubikesha Ibiro bya Perezidansi y’Amerika, Obama yagize ati “Ngendeye ku ngingo ya 404 mu itegeko rya 2008 ribuza ikoreshwa ry’abana mu gisirikare, nk’uko ryahinduwe, nemeje ko biri mu nyungu za USA: gukuraho ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano bigaragara muri iyi ngingo ku bihugu by’u Rwanda, Somalia na Yemen.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo guhagarikira inkunga ku Rwanda mu bya gisirikare mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 2013, zivuga ko u Rwanda rwaba rwohereza abana mu ntambara muri Congo Kinshasa.
U Rwanda rwahise rusohora itangazo ruvuga ko ko nta shingiro bifite, kuko nta bimenyetso bifatika Amerika ishingiraho, kandi rutahwemeye kugaragaza ko ibyo bikorwa rubirwanya rwivuye inyuma cyane ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu kubunga amahoro ku Isi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nayo yakomorewe igice cy’ibihano hamwe na Centrafrique.
Mu bihano byari byarahawe ibi bihugu birimo gukumirwa mu guhabwa inkunga ya gisirikare, amahugurwa ndetse no guhaha intwaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Obama yagumishijeho ibihano ku gihugu cya Maynmar kuko kitagaragaza ubushake mu kureka gukoresha abana mu gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO