Yagaragaje ko icyo cyemezo ari ikintu gikomeye cyitezweho guteza imbere ubukerarugendo n’imigenderanire hagati y’ibihugu.
Mu itangazo ryasohowe n’Ishami rishinzwe kumenyekanisha amakuru muri NTDA, Ola Awakan yagaragaje ko ari intambwe ikomeye yatewe mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi no koroshya uburyo abantu bagenderanirana ku mugabane.
Ati “Aya masezerano azoroshya uburyo bw’ingendo z’abantu, gusangira umuco, anafungure imiryango mishya ku bukerarugendo hagati y’ibihugu byacu uko ari bibiri.”
Awakan yasobanuye ko iyo politiki izatuma Abanyarwanda basura Nigeria bashaka kumenya kurushaho amateka n’umuco byayo, kwitabira ibirori n’amaserukiramuco n’amahirwe y’ibikorwa bashobora gusura, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere aho basabwaga kuba bafite visa kugira ngo umare iminsi 30 muri icyo gihugu.
Yakomeje ati “Koroshya amananiza mu ngendo, ntabwo turi gusa kubahiriza intego duhuriyeo nk’Abanyafurika ahubwo turi no kurema amahirwe mashya yo gushyira imbaraga mu mikoranire igamije guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.”
Yanasabye Guverinoma ya Nigeria gutekereza uko yakwagura icyo gitekerezo, igakuriraho Visa, Abanyafurika bose.
Awakan yashimangiye ko kugabanya imbogamizi zikunze kubaho mu ngendo mu bihugu bya Afurika bishobora gutuma Nigeria ikurura abayisura, abahamara iminsi myinshi bakiyongera ndetse bakanakoresha amafaranga menshi bari mu gihugu.
Ubu Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Nigeria badasabwe Visa bakamarayo iminsi 30 mu buryo bwemewe n’amategeko ku mpamvu zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’izindi zijyanye n’akazi kemewe.
Gusa abantu bifuza kuguma muri Nigeria igihe kirenze iminsi 30, bazajya basabwa kwaka Visa kuri Ambasade ya Nigeria cyangwa se bakoreshe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Nigeria e-Visa.
Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria ruvuga ko ibibuga by’indege byose, ibyambu n’inzira z’amazi, byamenyeshejwe ko bigomba gutangira gushyira mu bikorwa iryo bwirizwa rya Perezida.
U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!