Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 06 Mata 2020, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Tedros Adhanom, yashimangiye ko ibyo byifuzo ntacyo bishobora gufasha muri iki gihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi.
Ati “Bihabanye n’umurongo w’ubufatanye. Afurika ntigomba kandi ntizigera iba ikibuga cyo kugeragerezaho urukingo urwo ari rwo rwose. Iyi myumvire ya gikoloni igomba guhagarara.”
Dr Tedros ntiyagarutse by’umwihariko ku bashakashatsi bazanye icyo gitekerezo cyateje umwuka mubi hirya no hino ku isi, by’umwihariko muri Afurika no mu Bufaransa, ariko yavuze ko iyo myumvire itari ikwiye kuba hari aho ikigaragara muri iki kinyejana cya 21.
Abo bashakashatsi bo mu Bufaransa bagaragaje ko bateganya gukoresha urukingo rwa Bacille Calmette-Guérin (BCG) mu guhangana na Coronavirus, ariko bakabanza kurupimira ku bantu. Uru rukingo rusanzwe rukoreshwa mu guhashya indwara y’igituntu.
Mu kiganiro kuri Televiziyo ya LCI yo mu Bufaransa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi mu Bitaro bya Cochin i Paris, Prof Jean Paul Mira n’umushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ubuzima n’Ubushakashatsi mu by’Ubuvuzi mu Bufaransa (Inserm), Prof Camille Locht, batanze igitekerezo cy’uko igeragezwa ry’urwo rukingo ryabanza gukorerwa muri Afurika.
Prof. Camille Locht yagize ati ‘‘Hari aho byagaragaye ko Bacille Calmette-Guérin (BCG) ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara z’ubuhumekero nk’igituntu, ibicurane nk’uko byagaragajwe mu nyigo zitandukanye.’’
Abajijwe uko igerageza rikorwa ku barwayi, yavuze ko hari ibihugu byinshi riteganya gukorerwamo.
Ati ‘‘Hari igerageza ribera mu Burayi no mu Bufaransa; hari iryisumbuye duteganya ko rizakorerwa muri Australie. Igitekerezo gihari ni uko inkingo zajya zihabwa abarwayi bahabwa imiti mbere, hakazarebwa ingaruka izabagiraho n’ubushobozi ifite bwo guhangana na COVID-19.’’
Prof Jean Paul Mira yahise amubaza niba ‘‘Iyo nyigo itari gukorerwa muri Afurika, hatari udupfukamunwa, nta buvuzi buhamye, nta buryo bwo kuzanzamura indembe (réanimation) nkuko byakozwe ku zindi nyigo zageragezaga ubushobozi bw’imiti ya Sida zakorewe ku ndaya zari zugarijwe cyane.’’
Prof. Camille Locht yamusubije agira ati ‘‘Turi gutekereza ku nyigo twakorera muri Afurika twifashishije urwo rukingo. Ndatekereza ko hari isoko rigiye gusohoka, ntibizakuraho ko twanatekereza hano mu Burayi.’’
Ubusanzwe Coronavirus mu kuyivura hibandwa ku bimenyetso byayo birimo kubura umwuka, gukorora, ibicurane n’ibindi. OMS ivuga ko ubwoko bw’inkingo zirenga 200 zimaze gukorwa ariko nta na rumwe rurashobora kwemezwa ko rwahangana na Coronavirus.
Inkuru y’urukingo rushya byavuzwe ko rwageragerezwa muri Afurika yijujutiwe n’abatari bake mu batuye uyu mugabane n’abawukomokaho. Mu bitekerezo byabo bagaragaje ko Afurika atari laboratwari yo gukoreramo igerageza ribonetse ryose.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa na yo yamaganiye kure ibyifuzo by’abo bashakashatsi, ivuga ko ibitekerezo bya bo ntaho bihuriye na gahunda z’igihugu cy’u Bufaransa.
Nyuma aba bashakashatsi na bo babisabiye imbabazi.
« Si je peux être provocateur, ne pourrait-on pas d’abord tester cette étude en Afrique ... comme parfois on a fait des études sur les prostituées ? » Les corps féminins, pauvres, racisés, sont plus que jamais ramenés à leur fonction de cobaye, de doublure, d’essai, sans valeur https://t.co/CCm0pMUb8v
— Kaoutar Harchi (@KaoutarHarchi) April 2, 2020



















TANGA IGITEKEREZO