Perezida Kagame yinjiye mu kibazo cya Minisitiri Nduhungirehe na Scovia Mutesi cyari kimaze amezi
Imwe mu nkuru zihariye icyumweru, ni iy’uko Perezida Kagame yinjiye mu kibazo cya Minisitiri Nduhungirehe n’umunyamakuru Scovia Mutesi, gifite imizi mu mezi ashize ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yanengaga uyu munyamakuru n’abo bakorana uburyo bagowe n’ururimi rw’Igifaransa bigatuma basesengura ibyabereye mu nama yiswe “Africa Forward Summit” yabereye muri Kenya, mu buryo Minisitiri yabonaga ko bushobora guteza urujijo mu Banyarwanda.
Hari mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru mbere yo gutangiza ku mugaragaro inama ya Africa Mindset Rest Forum yatangiye ku wa 25 Kanama 2026 i Kigali.
Impanuka y’imyanda yahitanye abarenga 30 muri Guinée Conakry
Ku wa 23 Kanama muri Guinée Conakry habaye impanuka ikomeye aho ikirundo cy’imyanda cyaguye ku nzu zari zicyegereye, gisiga abantu barenga 30 bahasiga ubuzima mu gihe ababarirwa mu binyacumi bahakomerekeye.
Umwuzure wo muri Nepal wahitanye abarenga 650
Umwuzure bivugwa ko waturutse ku gusandara k’umusozi w’urubura muri Nepal wasize abarenga 650 bahasize ubuzima mu gihe abarenga 2500 bakomeje kuburirwa irengero, ukagira ingaruka ku bagera hafi mu bihumbi 100.
Nyuma y’imyaka 47 Syria yakuwe ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye Syria ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga imitwe y’iterabwoba nyuma y’imyaka 47, icyemezo zavuze ko kizakuraho inzitizi zikomeye zabangamiraga ishoramari ry’abikorera muri icyo gihugu no kongera kucyinjiza mu bukungu bw’isi.
Prince Harry, Meghan Markle n’abana babo basubiye mu Bwongereza
Ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, BBC yatangaje ko Igikomangoma Harry, umugore we Meghan Markle n’abana babo Archie na Lilibet bageze mu Bwongereza bavuye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batwawe n’indege yihariye, nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bivanye ibwami bakimukira muri Amerika.
Israel yongeye kurasa muri Gaza
Muri iki cyumweru Israel ntiyigeze yorohera na gato umutwe wa Hamas aho yongeye kurasa muri Gaza, kugeza ubwo abahoze ari aba dipolomate b’u Bufaransa n’ab’u Bwongereza bavuze ko Palestine iri guhanagurwa ku ikarita y’Isi, amahanga arebera.
Taiwan bibutse imyaka 68 ishize bongeye gukozanyaho n’u Bushinwa
Ku wa 23 Kanama, ingabo za Taiwan zahuriye ahitwa Kinmen muri icyo gihugu, mu rwego rwo kwizihiza intsinzi bakuye ku Bushinwa mu 1958 ubwo iki gihugu cyabagabagabo igitero kikarasa ibisasu birenga ibihumbi 470 gishaka kwigarurira ibirwa bikikije inkombe z’amazi yacyo, ariko bikaba iby’ubusa Taiwan ikahavana intsinzi.
Umusirikare wa Ukraine yarengeje ingohe intambara, akora ubukwe n’umukunzi we
Nubwo u Burusiya bukomeje kumisha ibisasu kuri Ukraine ndetse ubuzima bwa benshi bukahatikirira, umusirikare wa Ukraine witwa Oleksandr yahisemo gukorana ubukwe n’umukunzi we.
Oleksandr yavuze ko yahisemo kwiremera urwo rwibutso kuko ngo ibintu isaha ku isaha bishobora guhinduka mu gihugu cyabo, ashingiye ku kuba hari imijyi yagiyemo ku rugamba mu myaka itatu ishize kuri ubu yose yamaze guhinduka umuyonga.
Dolly Parton yatumye amabendera ya Amerika yururutswa icyumweru cyose
Nyuma y’uko umuhanzi Dolly Parton wamamaye cyane mu njyana ya Country, apfuye ku wa 25 Kanama 2026 benshi mu bamukundaga hirya no hino ku Isi bashengutse imitima kugeza ubwo Perezida wa Amerika Donald Trump yategetse ko amabendera y’igihugu yururutswa kugeza mu cya kabiri mu gihe cy’icyumweru cyose hagamijwe kunamira uyu muhanzi witabye Imana afite imyaka 80.
Umupira Maradona yatsindishije igitego cy’ukuboko wagurishijwe miliyari 5 Frw
Umupira Diego Maradona yatsindishije u Bwongereza igitego cy’ukuboko, cyamamaye nka “Hand of God” mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1986, wagurishijwe muri cyamunara ku kayabo ka miliyoni 2,5 z’Amapawundi (arenga miliyari 5 Frw).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!