Tariki 4 Ukwakira umwaka ushize, abagize Umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana ushamikiye kuri P5 bagabye igitero mu Kinigi, bica inzirakarengane z’abaturage 14, bakomeretsa abandi.
Umuhuzabikorwa w’icyo gitero yari Minisitiri wa Uganda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Philemon Mateke, nkuko ibimenyetso byakuwe muri telefoni y’abafashwe mpiri byabigaragaje.
Ingabo z’u Rwanda zahagaritse icyo gitero, zica 19 mu bakigabye naho batanu bafatwa mpiri. Umwe mu bafashwe, Habumukiza Théogène, yavuze ko muri Uganda ariho yinjiriye muri uwo mutwe w’iterabwoba, ndetse yemeza ko inzego z’umutekano za Uganda hamwe na P5 aribo bateguye icyo gitero.
P5 yari igizwe n’imitwe nka Amahoro PC, RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire na PS-Imberakuri igice cya Me Bernard Ntaganda na PDP-Imanzi yavuyemo mu mpera z’umwaka ushize.
Habumukiza yavuze ko bagaba igitero mu Kinigi bari babwiwe ko baje gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Ati “Inzego z’umutekano za Uganda zimaze igihe zitera inkunga ibikorwa byacu. Twanahabwaga amafaranga n’abanyamuryango ba P5 bari i Burayi. Intego yacu kwari uguhindura ubutegetsi mu Rwanda biciye mu nzira y’intambara.”
Uruhare rwa P5 rumaze kugaragara mu bitero byo mu Kinigi, iryo huriro ryatangiye gucikamo ibice.
Mu gutinya inkurikizi no kubazwa uruhare mu bitero bya RUD Urunana mu Kinigi, tariki 3 Ugushyingo 2019 Ingabire Victoire yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru yivana muri P5, ariko ishyaka FDU-Inkingi yashinze ryo rigumamo.
Ntibyateye kabiri, tariki 16 Ugushyingo 2019, Ishyaka PDP Imanzi rya Jean Marie Vianney Kayumba naryo ryatangaje ko ryivanye muri P5, ndetse ko nta ruhare rifite mu bitero byo mu Kinigi.
Ingabire wahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, akaza kubabarirwa na Perezida wa Repubulika, yivanye muri P5 atinya kongera kugezwa mu nkiko ku byaha bisa n’ibyo yari yafungiwe mbere dore ko bihabanye n’amabwiriza yahawe arekurwa.
Yashinze irindi shyaka yise Development and Liberty For All (DALFA-Umurinzi) nk’ubuhungiro bw’ibyaha byakozwe na P5. Ishyaka rye rishya ntabwo riremerwa n’amategeko mu Rwanda.
Hari umwe mu basesenguzi wavuze ko igitero cyo mu Kinigi cyatumye abagize P5 batakaza abaterankunga kuko byabagaragarije ko ubushobozi bwo kunesha Leta y’u Rwanda ntabwo. Ikindi nuko nta ngengabitekerezo urugamba rwabo rwubakiyeho ndetse no kuba nta mikoro n’abayoboke.
Umusesenguzi Ibrahim Byaruhanga yagize ati “Nta ntwaro bafite, abarwanyi babo ntibakibona ibyo kurya ahubwo vuba aha P5 yose izashwanyuka.”
Imitwe isigaye muri P5 nayo amacakubiri arayigera ku buce, ndetse amakuru avuga ko bazonzwe n’intambara z’imbere muri bo zo kurwanira inkunga bakibasha kubona. Hari abavuga ko P5 aho igeze isa nk’ikibuye kiri kurohama mu nyanja.



















TANGA IGITEKEREZO