00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Hamenyekanye igihe urukiko ruzatangira umwanzuro ku bujurire bw’urubanza rwa Padiri Munyeshyaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 February 2018 saa 07:26
Yasuwe :

Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, ku wa 21 Kamena 2018, ruzafata umwanzuro ku kirego cy’ubujurire kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka, wahoze ayobora Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu ‘Sainte Famille’ ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Munyeshyaka akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, akaba yarageze mu Bufaransa mu 1995 ari naho aba.

Muri Kanama 2015 abacamanza bagenza icyaha, Emmanuel Ducos na Claude Choquet, bahagaritse gukurikirana Padiri Munyeshyaka bavuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja, maze nyuma y’amezi abiri ubucamanza buha agaciro icyo cyifuzo.

Ni icyemezo cyamaganiwe kure n’imiryango ya sosiyete sivile iharanira ubutabera irimo CPCR, yavuze ko byakozwe mu buryo budasobanutse. Nyuma y’imyaka ibiri iyi miryango yajuririye kiriya cyemezo, gisuzumwa kuwa Gatatu w’iki cyumweru, umucamanza yemeza ko muri Kamena hazatangazwa umwanzuro.

Nkuko AFP yabyanditse, Perezida wa CPCR, Alain Gauthier, yavuze ko asanga mu rukiko ari ho Padiri Munyeshyaka azaryorezwa ibyo yakoze.

Abavoka b’ihuriro mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu Clarisse Le Corre na Emmanuel Daoud, bavuze ko kuba Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, i Arusha muri Tanzania, rwarahariye inkiko zo mu Bufaransa gukurikirana urubanza rwa Padiri Munyeshyaka, ari ngombwa ko zigaragaza ubushobozi bwazo mu kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kuva mu 1995 Padiri Munyeshyaka arebwa n’ikirego kimushinja uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Paruwasi ya Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, mu rubanza rumaze igihe kirekire ugereranyije n’izindi zirebana na jenoside yakorewe abatutsi.

Impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka, zigaragaza ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, hamwe na Gen. Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.

Zigaragaza kandi uburyo Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri segiteri ya Rugenge.

Padiri Munyeshyaka Wenceslas ukorera akazi ka Gisaseridoti mu Bufaransa ashinjwa ibyaha bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages