00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pasiteri Katagwa Fred yasabye ababyariye muri DMC Hospital kuba ba ambasaderi b’ibyo bitaro

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 22 December 2019 saa 08:08
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru w’umuryango, Africa New Life Ministries, Pasiteri Katagwa Fred yasabye ababyariye mu Bitaro by’uwo muryango byitwa DMC Hospital kubibera ba ambasaderi bakabwira abandi ko ari ibitaro birimo ‘amahoro y’Imana’.

DMC Hospital (Dream Medical Center Hospital) ni ibitaro by’umuryango wa Gikristu, Africa New Life Ministries, biherereye mu Karere ka Kicukiro byatangiye gukora mu Ugushyingo 2018.

Bitanga serivisi zitandukanye, zirimo n’iyo kubyaza aho mu gihe kirenga umwaka bimaze, byavukiyemo abana barenga 140.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 ibyo bitaro byatumiye ababyeyi b’abo bana, mu rwego rwo gusangira Noheri no kureba uko bamerewe ndetse bitangaza ko ari igikorwa biteganya cyajya kiba buri mwaka.

Ni igikorwa ababyeyi bishimiye ndetse bahamya ko ari umwihariko babibonyeho.

Munyaburanga Agnes, yavuze ko atari umwana wa mbere yari abyaye aza kubyarira muri DMC Hospital ariko ko aribyo bitaro abonye bituma ku byabyeyi ngo bimenye uko ababyeyi n’abana bamerewe nyuma yo kubibyariramo.

Ati “Twabyakiriye neza kuko ari ubwa mbere. Uyu si umwana wa mbere n’ibindi bitaro byose twagiye tubibyariramo, ariko ibi nibyo bitaro bya mbere biduhamagaye, kuza kwakira abana babyaje. Biratwereka urukundo ko badukunze bagakunda n’abana baba babyaje.”

Munyaburangwa avuga ko icyo ari ikintu cyiza cyiyongera ku buryo bakirwa. Ati “ Ni ahantu heza bakwakira neza abaforomokazi bakwitaho, umwana nibo baba bamufite bakwitaho na we bakamwitaho. Mbese nta kibazo na kimwe bakwitaho kuburyo bushobotse bwose.”

Karangwa Béatrice, ukorera muri Africa New Life Ministries, ufite umwihariko w’uko ariwe wabyariye muri ibyo bitaro bwa mbere, yavuze ko ari igikorwa gishimangira itandukaniro.

Ati “Twishimye cyane kuko uyu mwana ariwe mfura y’iri vuriro ni igikorwa cyiza cy’Ubumana, ni cyiza cyane ahandi ntaho bijya biba. Ubutumwa bitanga ku babyeyi ni uko bakurikirana abana babo kubera ko hari ahandi twabyariye, batanakwibuka wenda, ariko aba bakurikirana abana babo, kandi aribyo b’ingenzi.”

Umuyobozi wa DMC Hospital, Dr Peace Mukabalisa yavuze ko basanze buri mwaka bizajya biba umwanya mwiza wo kwishimana kuko ababyeyi baba batakiri mu bubabare.

Ati “Abenshi binjira barira kubera ububabare n’ibise, ubu ariko baranezerewe, baronsa barishimye, babereye ibirori mu by’ukuri, niyo mpamvu twahisemo gutumira abantu batashye abatari muri ubwo bubabare. Iyaba byanadukundiraga n’uwabyaye uyu munsi yari kuba ari hano, ariko ababyaye uyu munsi turacyabafite mu bitaro nabo turabageraho, tubifurize Noheri, kandi tubahe impano twageneye abana bose bavukiye hano.”

Umuyobozi mukuru wa Africa new life Ministries, Pasiteri Katagwa Fred yasengeye abo bana, abasabira gukura neza mu gihagararo no mu bwenge.

Pasiteri Katagwa Fred akaba yasabye ababyariye muri ibyo bitaro kubibera aba ambasaderi.

Ati “ Mwese ababyariye hano, tubisabire ngo mutubere aba ambasaderi abantu mubabwire ko hano hari ibitaro byiza hari amahoro. Rwose iyo uhaje wumva amahoro y’Imana.”

Ibitaro bya DMC Hospital bifite ibitanda 60 bikaba bitanga serivisi zitandukanye zitangwa n’ibitaro, n’amavuriro. Birateganya kongera serivisi zo kubaga amagufa mu zo batanga.

DMC Hospital bizera ko iyo umurwayi yakiriwe neza bingana na 50% by’umuti wo kumukiza.

Pasiteri Katagwa Fred yasabye ababyariye muri DMC Hospital kuba abambasaderi b’ibyo bitaro
Ababyeyi bafatanyije na Pasiteri Katagwa Fred gusengera abana
Ababyeyi bakiriye neza igitekerezo cyo kumenya uko bamerewe
Ababyeyi bashimiye baforomokazi babitaho
Ababyeyi bose bagenewe impano ya Noheri
DMC Hospatal barateganya ko uyu wajya uba umunsi ngaruka mwaka wo gufatanya n'ababyeyi kwizihiza Noheri ifatwa nk'umunsi w'abana
DMC Hospital bafite serivisi zitandukanye zirimo n'umwihariko wo kugira aho abana bakinira
Ababyeyi bishimira ko ibitaro bibazirikana n'abana babo
Kimwe mu byumba byakira abarwayi (mu gice gisanzwe)
Pasiteri Katagwa Fred yasengeye abana bose abasabira umugisha wo gukura neza
Umuyobozi wa DMC Hospital, Dr Peace Mukabalisa yavuze ko basanze buri mwaka bizajya biba umwanya mwiza wo kwishimana kuko ababyeyi baba batakiri mu bubabare.
Umwana wavukiye muri DMC Hospital Kabanda Abigael yishimana n'ababyobozi b'ibyo bitaro
Umwe mu babyeyi asoma Carte Postal yari mu ibahasha irimo impano ya Noheri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages