Ibi yabitangaje kuri uyu wa 22 Kamena 2024, ubwo yatangiriraga ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site ya Busogo iherereye mu karere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru.
Paul Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000. Ni inshingano yagiyemo nyuma y’imyaka hafi itandatu ayoboye urugamba rwa RPA Inkotanyi rwo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora u Rwanda.
Nyuma y’imyaka 30 jenoside ihagaritswe na nyuma y’imyaka 24 Kagame atangiye kuyobora u Rwanda, iki gihugu cyateye imbere ku muvuduko watunguye benshi, kuko hari abatekerezaga ko kongera kwiyubaka kw’iki gihugu kuzagorana cyangwa ntigushoboke.
Kagame yavuze ko urebye iterambere Abanyarwanda bagezeho, nta gishobora kubakanga, cyane ko aho u Rwanda ruri nyuma y’iyi myaka yose ari bo rubikesha.
Ati “Urebye aho tuvuye n’aha tugeze, mwe mubona hari icyo abantu bagitinya koko? Hari icyatubaho kirenze icyatubayeho?”
Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yafatiye urugero ku mazina ya bamwe mu Banyarwanda arimo Iyamuremye, asaba abatifuriza u Rwanda ineza gucisha make.
Yagize ati “Ni yo mpamvu rero abo batifuriza u Rwanda neza, bashatse bacisha make. Mpereye ku mazina amwe mujya mwita abantu, hari izina ryitwa Iyamuremye. Muramuzi? None se muri abo harimo iyaturemye? Oya.”
Ubwo yavugaga kuri aya mazina, umuturage yamwunganiye, yongeraho izina ‘Sibomana’, maze amusubiza ati “Na ryo ni izina nk’iryo. Mu mazina y’Ikinyarwanda harimo amazina atuvugira ibintu neza. Sibomana, iyaturemye ni iyindi, ntabwo ari bo.”
Paul Kagame yasabye abaturage kuzahitamo neza mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, abamenyesha ko nibahitamo nabi, bizabagiraho ingaruka mbi ariko amahitamo meza azabagirira azabageza ku iterambere bifuza.
Ati “Ariko ubwo twateraniye hano, twaje muri iki gikorwa, muri ibi bihe bitangiye uyu munsi bijyanye n’amatora ku nzego zitandukanye, ibyo byose tubikore tuzi ngo ni twe tubyikorera, ni twe byagiraho ingaruka imwe cyangwa iyindi, ariko ni uburyo bwo kongera gusinya.”
Ku kuba yatangiye kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda, umukandida wa FPR Inkotanyi yibukije Abanyarwanda ko hari ubwo biba ngombwa ko umuntu asinyira bundi bushya ko agiye gushyira imbaraga mu byo yakoraga.
Yagize ati “Urabizi ko hari igihe abantu basubiza amaso inyuma, ugasinyira icyo wari warasinyiye. Bivuze ngo wongeye bundi bushya gushyira imbaraga mu byo wakoraga. Aya matora tugiye kujyamo, ni igihugu, ni Abanyarwanda bose bongera gusinyira ngo uko dushaka kuyoborwa ni uku, uko dushaka kubaho ni uku.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024. Paul Kagame azahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abandi babiri; Dr Frank Habineza w’ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!