Ibi bihano byafatiwe abantu ba hafi ya Perezida Putin n’abafite aho bahuriye n’ifungwa rya Navalny wapfuye urupfu rutunguranye tariki ya 16 Gashyantare 2024 ubwo yari muri gereza.
BBC yatangaje ko muri ibi bihano harimo kwamburwa uburenganzira bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga ku bigo n’abantu bose hamwe bakabakaba 100 bafite aho bahurira n’ubutegetsi bw’u Burusiya.
Perezida Biden yatangaje ko Amerika izakora ibishoboka byose kugira ngo Putin yishyure ikiguzi cy’intambara yashoje kuri Ukraine, ndetse n’igitugu ashyira ku Barusiya.
Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize, yagerageje gusiba Ukraine ku ikarita. Putin natishyura ikiguzi cy’urupfu rwe [Navalny] ndetse n’ibyo yasenye, azakomeza abikore.”
Biden afashe iki cyemezo nyuma y’aho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) na wo ufatiye ibihano ibigo n’abantu bagera kuri 200 kubera uruhare bakekwaho mu gucuruza intwaro no gushimuta abana b’Abanya-Ukraine.
Mu bo EU yabafiye ibihano harimo ibigo 10 by’Abarusiya n’abandi bantu bagize uruhare mu gukura intwaro muri Koreya ya Ruguru, bazinjiza mu Burusiya.
Intambara y’u Burusiya kuri Ukraine irabura amasaha make ngo imare imyaka ibiri. Perezida Putin n’abandi bayobozi mu gihugu cye bagaragaza ko ibihano Amerika na EU byari byarafashe ntacyo byabahungabanyijeho kuko bakomeje gufata ibice bitandukanye muri Ukraine.
Mu rwego rwo kwihorera, u Burusiya bwatangaje ko na bwo bwongoreye ku rutonde abayobozi bo mu bihugu bigize EU batemerewe kubwinjiramo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!