Biden waganirizaga abatuye muri Las Vegas gahunda ye yo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu yakomoje ku buryo Macron yakiriye ijambo yavugiye mu nama y’ihuriro G7 yabereye i Londres mu 2020, ubwo yari amaze igihe gito atorewe kuyobora Amerika.
Yagize ati “Naricaye, ndavuga nti ‘Amerika iragarutse’ maze Mitterand wo mu Budage; ndavuga wo mu Bufaransa, arandeba arambwira ati ‘Urabizi? Kubera iki, umaze igihe kingana iki’?”
Perezida Biden afite imyaka 81 y’amavuko. Mu gihe yifuza kuyobora Amerika no muri manda ya kabiri, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaza ko bidakwiye bitewe n’uko akuze, cyane ko yazahagarika kuyobora iki gihugu afite imyaka 87.
Bimwe mu byo bashingiraho basaba ko atakomeza kuyobora iki gihugu birimo kuba yitiranya abantu no kuba hari ubwo yigeze kugwa ku ngazi z’indege ubwo yayuriraga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!