00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique yageze i Kigali

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 23 November 2025 saa 06:40
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze i Kigali kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2025, mu ruzinduko rw’akazi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri X, yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Faustin-Archange Touadéra, ruzamara iminsi ibiri.

Perezida Faustin-Archange Touadéra, yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.

Uyu muyobozi agendereye u Rwanda mu gihe rufatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’igihugu cyabo mu nzego zitandukanye cyane cyane izijyanye n’umutekano.

Mu 2014 ni bwo Ingabo z’u Rwanda zageze muri Repubulika ya Centrafrique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Zakoze uko zishoboye ngo zigarure ituze ry’abaturage b’iki gihugu nyuma y’intambara z’urudaca zadutse mu 2012.

Ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu muri iki gihugu, ubwo imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru yishyize hamwe ikarema umutwe witwa Séléka, utegura ‘coup d’état’ ariko birawupfubana.

Zageze muri iki gihugu cyo muri Afurika yo Hagati, mu ntangiriro za 2014 mu butumwa bwari ubw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MISCA.

Nyuma y’amezi make bwarahindutse, zitangira kubarizwa mu butumwa bwa Loni, Minusca aho zuzuza inshingano zirimo kurinda abasivile, ibikoresho bya Loni, kurinda Umukuru w’Igihugu n’umuryango we, urugo rwe n’ibindi.

Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngaho binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu.

Binyuze muri ayo masezerano, u Rwanda rwanafashije iki gihugu mu gutoza abasirikare bacyo. Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438, ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.

Yari amasomo ya gisirikare arimo ayo gutahura umwanzi, ajyanye n’uburyo bwo guhangana n’abanzi bageze mu gihugu, ayo gukoresha ikarita, n’indi myitozo ya gisirikare bakorera mu mashyamba n’ahandi.

Muri iyi myaka hafi 11 hagezwe kuri byinshi cyane, birenga umutekano ahubwo bijya no mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zikora uko zishoboye mu kuvura abaturage bo muri iki gihugu.

Muri Gashyantare 2025, u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique binyuze muri minisiteri zabyo z’umutekano, byanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gushimangira umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, asuye u Rwanda mu gihe habura iminsi mike ngo igihugu cyabo kijye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe mu Ukuboza 2025. Muri Nyakanga 2025, Touadéra yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu.

Perezida Faustin-Archange Touadéra (ibumoso) yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta
Perezida Faustin-Archange Touadéra yageze i Kigali mu ruzinduko rw'akazi
Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye umukuru w'igihugu
U Rwanda na Repubulika ya Centrafrique bifatanya mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages