00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Masai Ujiri bafunguye ‘Zaria Court Kigali’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 July 2025 saa 06:06
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali yuzuye itwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw].

Iki gikorwa cyabereye i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, cyitabiriwe kandi n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten.

Hari kandi Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika n’Umunya-Nigeria Aliko Dangote ubarirwa umutungo uruta uw’abandi bose ku Mugabane wa Afurika.

“Zaria Court Kigali” ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.

Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa. Irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.

Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten, yashimiye Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bagize uruhare ngo Zaria Court yubakwe i Kigali.

Ati “Umushinga nk’uyu utangirana n’icyerekezo. Icyo cyerekezo gitangirana namwe Perezida Kagame hamwe nawe Masai, iyo bitaba icyerekezo cyanyu ntabwo iyi Zaria Court yari kubaho.”

Masai Ujiri uri mu bashinze Umuryango Giants of Africa ndetse akaba ari we nyiri Zaria Court, na we yashimiye Perezida Kagame ku buryo ashyira imbere ibikorwa bihuza abantu.

Ati “Ndatekereza ko Festus [Ezeli wari umusangiza w’amagambo] yabivuzeho gato, iyo uvuze icyerekezo, imiyoborere, ukavuga guhuza abantu, ubufatanyabikorwa, n’ibindi bintu ushobora gutekereza bihuriza abantu hamwe, uwo ni we Perezida Kagame. Ndashaka kugushimira, ntabwo nzi ko tubivuga bihagije.”

Yakomeje avuga ko siporo ari ukuruhuka, amarushanwa n’ubucuruzi ndetse ibyo byose bihurira mu bikorwaremezo bimaze kubakwa i Remera.

Ati “Murabona iki kibuga? Iki kibuga gihuza abaturage, murabona aha hantu? Aha hantu hakora indangagaciro. Ibi byose bizana ubukungu ariko ntabwo tubyumva bihagije muri Afurika."

"Guhabwa aya mahirwe yo kubaka umujyi wa siporo, guhera kuri Arena, nyuma Stade, ndetse n’ikindi kibigaburira byose, ku buryo wagura imyenda ya siporo hano, ukaba wagura ’ice cream’, abana bacu bagakinira muri kiriya kibuga, ukaba warara hano muri hoteli, ukajya hejuru ku gisenge, ukajya muri gym, izi ni imbaraga za siporo n’uburyo ishobora kuduhuriza hamwe.

Mu kiganiro yagiranye na Masai Ujiri, Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kubona adashobora gukora siporo nk’uwabigize umwuga, yahisemo gushyigikira abayishoboye ku buryo igirira akamaro abantu bose.

Ati “Mu buzima bwanjye, ubwo nari umwana, by’umwihariko nkura nk’abakiri bato uyu munsi, twanyuze mu bibazo, ingorane z’ubuzima n’ibindi. Nize ikintu kimwe, ntabwo nari umuntu ukora siporo ku gipimo runaka no kugeza ubu ntabwo mfite ibitekerezo byiza byo gukora ubucuruzi n’ibindi, hari ibintu byinshi ntashoboye."

"Ariko namenye ko hari icyo nshobora gukora kandi icyo cyari ukubasha gushyigikira abandi mu byo bashobora gukora. By’umwihariko mu mwanya wanjye, nabonye ko niba ntashobora gukora ubucuruzi, nshobora gushyigikira ababishoboye kubikora, nkaborohereza kubikora bikagenda neza, bikarangira njye n’abandi tubyungukiyemo.”

Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yari yatangijwe muri Kanama 2023 na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri.

Byibuze 90% y’ibyubatse iyi nyubako ni ibikoresho byo mu Rwanda, 10% gusa ni byo byavuye hanze y’u Rwanda.

Zaria Court Kigali yafunguwe kuri uyu wa Mbere, yuzuye itwaye asaga miliyari 36 Frw
Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafungura ku mugaragaro iyi nyubako ihuriyemo ibintu bitandukanye birimo ibikorwaremezo bya siporo, amacumbi n'iguriro rigezweho
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten (iburyo) bifotozanya na Perezida Kagame na Masai Ujiri ubwo hafungurwaga 'Zaria Court Kigali'
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kutaba umukinnyi cyangwa umucuruzi kuri ubu afasha abashobora kubikora ku buryo bigirira abantu benshi akamaro
Perezida Kagame aganira na Masai Ujiri wamubajije ibibazo bitandukanye ku mpamvu ashyigikira siporo
Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame ku buryo ashyigikira urubyiruko binyuze muri siporo
Umuyobozi Mukuru wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages