00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Masai Ujiri bitabiriye igitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco rya Giants of Africa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Uwiduhaye Theos
Kuya 27 July 2025 saa 05:19
Yasuwe :

Abahanzi batandukanye biganjemo abakomoka mu Rwanda ndetse na Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, bashimishije benshi bitabiriye igitaramo gifungura Iserukiramuco rya Giants of Africa, riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri guhera ku wa 26 Nyakanga mu gihe rizarangira ku wa 2 Kanama 2025.

Ni igitaramo cyabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru, tariki 27 Nyakanga 2025. Uretse Uncle Waffles washyize akadomo kuri iki gitaramo cyasojwe Saa 21:40, abandi bahanzi bagaragayemo barimo Boukuru, Kevin Kade, Ruti Joel na Sherrie Silver Foundation.

Cyitabiriwe n’abantu batandukanye bakunda umuziki w’ikiragano cy’iki gihe, cyane ko abahanzi bose baririmbyemo ntawe umaze imyaka irenga itanu atangiye kumenyekana ku rwego rwo hejuru.

Iki igitaramo kiri mu bikorwa bitandukanye bizaba muri iri serukiramuco birimo ibiganiro, amarushanwa mu mikino ya Basketball, ibikorwa by’ubugiraneza ndetse n’igitaramo cy’imbaturamugabo kizarisoza kizahuriramo The Ben ndetse n’Abanya-Nigeria Ayra Starr, Kizz Daniel na Timaya.

Cyabaye nyuma y’uko Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa, bamaze gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco ryitabiriwe n’abana 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika,

Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2023, aho ryasojwe n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Tyla wo muri Afurika y’Epfo ndetse na Davido na Tiwa Savage bo muri Nigeria. Icyo gihe imiziki yavanzwe na DJ Sonia.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

21:38: Uncle Waffles yanyuze abari muri BK Arena

Uncle Waffles yacurangiye abitabiriye igitaramo yifashishije umushyurugamba wamufashaga gutuma abantu baticwa n’irungu. Yacuranze yambaye ikote ry’umweru ndetse n’ikabutura igarukiye hejuru y’amavi y’umukara n’inkweto z’umukara. Yageze ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi batandatu barimo abakobwa batatu n’abahungu batatu.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yacishagamo akajya gufatanya n’aba babyinnyi be kubyina, cyane ko na we ari kimwe mu byo akundirwa.

Muri BK Arena yabereyemo iki gitaramo, hari abantu batandukanye bitwaje amabendera ya Afurika y’Epfo yamenyekaniyemo cyane, nubwo afite inkomoko muri Eswatini. Abandi bari bafite ibyapa bigaragaza izina rye n’isura ye.

Zimwe mu ndirimbo yacuranze zigashimisha benshi zirimo “Jealousy” ya Ceeka RSA, Tyler ICU, Leemckrazy na Khalil Harrison n’izindi nyinshi z’Amapiano.

Uncle Waffles n’ababyinnyi be bageze aho bururuka ku rubyiniro hejuru, basanga abari bitabiriye igitaramo hasi, babasusurutsa babegereye ndetse uyu mu-Dj yemerera bamwe gufata amashusho n’amafoto bye no kumukora mu ntoki.

Uncle Waffles ntabwo ari agafu k’imvugwa rimwe

Uncle Waffles amaze gutwara ibihembo bitandukanye birimo icya African Muzik Magazine Awards 2022 yahawe nka “Best DJ Africa”, mu gihe mu 2023 muri GQ Men of the Year Awards (SA) yahawe igihembo cya “Woman of the Year”.

Amaze kandi guhatana mu bihembo bitandukanye birimo All Africa Music Awards 2022, yahatanyemo nka Best African DJ na ’Best Female Artist in Southern Africa’, naho mu 2023 muri African Muzik Magazine Awards indirimbo ye iri mu zari zihatanye.

Muri uwo mwaka kandi yahatanye muri Soundcity MVP Awards Festival mu cyiciro cya ‘African DJ of the Year’, yongera guhatana kandi mu 2023 muri BET Awards mu cyiciro cya ‘Best International Act’. Uyu mwaka waramuhiriye kuko yanahatanye muri Headies Awards mu cyiciro cya ‘Best Southern African Artist of the Year’ no muri MOBO Awards mu cyiciro cya ‘Best African Music Act’.

Mu 2024 na bwo kandi yahatanye mu bihembo birimo ’3Music Awards’ mu cyiciro cya ‘African Song of the Year’ no muri African Entertainment Awards USA mu cya ‘Best Female Artist - East/South/North Africa’ mu gihe mu 2025 na bwo yari ahatanye muri BET International Awards mu cyiciro cya ‘BET Best International Act’.

Muri ibi bihembo bya BET International Awards aheruka guhatanamo, igihembo yari ahataniye cyegukanywe na Ayra Starr wo muri Nigeria.

Ayra Starr na we ategerejwe mu gitaramo cya Giants of Africa kizasoza iri serukiramuco kizaba ku wa 2 Kanama 2025. Ni igitaramo azahuriramo n’abarimo The Ben, Timaya na Kizz Daniel.

20:43: Uncle Waffles yasusurukije abari muri BK Arena

Umu-Dj w’Umunya-Afurika y’Epfo wavukiye muri Eswatini, Ungelihle Zwane wamamaye nka Uncle Waffles, yahawe umwanya ngo asusurutse abitabiriye igitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco cya Giants of Africa muri BK Arena.

Uyu mukobwa ugezweho mu njyana y’Amapiano muri Afurika y’Epfo, avanga gucuranga no gukora ibihangano.

Uncle Waffles yamamaye mu ndirimbo zirimo “Asylum”, “Wadibusa”, “Yahyuppiyah” yakoranye na Tony Duardo, Justin99 , Pcee, EeQue na Chley , “ZENZELE” yahuriyemo na Royal Musiq, CowBoii, Xduppy na Uncool MC, “BAPHI” yakoranye na Royal Musiq, Mark Khoza, CowBoii na Uncool MC n’izindi.

Muri BK Arena, yacuranze kandi indirimbo zirimo ize ndetse n’iz’abandi bahanzi bamaze kubaka izina, cyane cyane mu njyana ziganjemo Amapiano ari guca ibintu ku Isi.

Uyu mukobwa wavutse tariki ya 4 Mata 2000, uretse kuvanga imiziki, ni umwe mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika y’Epfo.

Yamenyekanye mu 2022 ubwo Drake yagaragazaga ko ari inshuti ye bagatangira gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse kuvanga imiziki, Uncle Waffles ategura ibitaramo bitandukanye akaba n’umunyamakuru wa Televiziyo zo muri Afurika y’Epfo.

Ni ku nshuro ya kabiri ataramiye mu Rwanda, cyane ko yahaherukaga mu 2022. Icyo gihe yari yatumiwe mu gitaramo cyabaye tariki 8 Gicurasi 2022. Yahuriyemo na DJ Blow, DJ Kalex, DJ Pyfo na DJ Toxxyk.

20:37: Sherrie Silver Foundation yasubiye ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri

Abana babarizwa mu muryango watangijwe na Sherrie Silver basubiye ku rubyiniro babyina ibihangano bitandukanye aho babyinaga bahuza no gukina umukino wa Basketball.

Sherrie yashimiye Masai Ujiri na Perezida Paul Kagame ku bw’amahirwe bahaye urubyiruko binyuze mu Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera mu Rwanda.

20:30: Kevin Kade yifashishije ababyinnyi benshi

Umuhanzi Kevin Kade yinjiranye ku rubyiniro ababyinnyi batandukanye babyina imbyino gakondo ndetse n’izigezweho.

Aba babyinnyi yagendaga ahinduranya, bivugwa ko bageraga ku 100.

Kevin Kade yaririmbye indirimbo zirimo "Folomiana" yahuriyemo na The Ben na Chriss Eazy ndetse na “Sikosa” yakoranye na Element na The Ben, mbere yo kuririmba “Munda”.

Yahise afata ijambo, agira ati “Ni ku isabukuru ya Sherrie Silver, mumfashe kumwifuriza isabukuru", akurikizaho kuririmba indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza, ashimira abitabiriye.

20:26: Ruti Joel yinjiye ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri

Uyu muhanzi ukunze guherekezwa na Clement umucurangira guitar, yinjiye acinya akadiho mu ndirimbo ze zitandukanye.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo iyo yise “Cyane”.

2025: Sherrie Silver yinjiye ku rubyiniro, biba ibyishimo byiyongereye mu bindi kuko avuka ku wa 27 Nyakanga

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka izina mu kubyina, wanatwaye igihembo cya MTV Video Music Award mu cyiciro cya ‘Best Choreography’ mu 2018, yinjiranye ku rubyiniro n’abana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation yashinze.

Uyu mukobwa uyu munsi ni bwo avuka, cyane ko yabonye izuba ku wa 27 Nyakanga 1994.

Binjiriye mu ndirimbo y’Umunya-Ghana, Moliy, igezweho yise “Shake It to the Max (FLY)”.

Bahise bakomereza kuri “Muraho (Laho Freestyle)” ya KidfromKigali na The DiceKid, bakomereza ku ndirimbo zirimo iya Sherrie Silver Foundation yaririmbwe n’abana bafashwa na Sherrie Silver muri uyu muryango, bise “Je m’appelle”, “Komasava (Comment Ça Va)” ya Diamond Platnumz Khalil Harisson & Chley n’iyo Chella yise “My Darling”.

20:08: Dushobora gutera ishema Afurika: Perezida Kagame abwira abitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa

Perezida Paul Kagame yashimiye Masai Ujiri washinze Giants of Africa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutuma iri serukiramuco riba.

Ati “Reka ntangire nshimira Masai Ujiri n’ikipe ye, n’abafatanyabikorwa bose bakoranye natwe kugira ngo ibi tubigereho. Masai mubona hano, yashoye urukundo rwe, umwanya we n’amafaranga ye bwite yose, anashaka andi mikoro kugira ngo ibi bigerwaho, iri serukiramuco. Ndagushimira Masai.

Mu by’ukuri, mu kugushimira, ndashaka kumvikanisha n’umuryango wawe uri hano, ugushyigikira kandi ukaba ari inshuti y’uyu Mugabane n’impano z’abakiri bato ziri hano uyu munsi. Twishimiye ko twakiriye iri serukiramuco ku nshuro ya kabiri i Kigali, dutewe ishema hamwe namwe ko dushobora gukora ibi bintu bifitiye akamaro kanini Umugabane wacu.

Giants of Africa yagize uruhare rukomeye muri siporo, mu bikorwaremezo, mu kuvumbura no kuzamura impano ziri mu rubyiruko rwa Afurika muhagarariye iri joro.

Ndashimira buri gihugu giharariwe hano, ibihugu 20 muhagarariye, turabashimiye, tubahaye ikaze kandi turashaka ko mwumva muri mu rugo mu gihe muzamara hano. Turizera ko muzagaruka no mu bindi bitari iri serukiramuco, muhawe ikaze. Ndabisubiramo nkomeje, muhawe ikaze.

Umukuru w’Igihugu yibukije kandi urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco ko kuba igihangange bituruka mu gukora cyane.

Ati “Ndashaka kubagira inama yo kwizerera mu bihangange bibarimo. Mugende mukore cyane, mukoreshe ubushobozi mufite bwose, mufate umwanya mu kibuga no hanze yacyo, ibyo bizatuma ubuhangange bubarimo bugaragara.

Ni cyo Afurika ikwiye gukora, Afurika ikeneye kwizerera mu buhangange yifitemo. Icyo dukwiye gukora, ari na cyo ibihangange bikora, ibihangange birakura, bigatera imbere, bigahangana n’ibibazo kandi bikigirira icyizere. Afurika ntabwo igomba guhora inyuma y’abandi bose ku Isi. Kubera iki? Ikibazo ni ikihe kidashobora gusubizwa? Muri iri serukiramo, tuributswa ko dushobora gutera ishema Afurika kandi tukabikora binyuze muri siporo cyangwa ibindi bintu byinshi birimo ibyo Masai yavuze.”

20:00: Masai Ujiri yongeye gushimangira ko akunda u Rwanda

Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa, yashimiye Perezida Kagame witabiriye ibi birori, anashimira kandi Madamu Jeannette Kagame ku buryo yashyigikiye iki gikorwa.

Yongeyeho ati "Nkunda u Rwanda, nkunda Afurika. Turi Afurika idafite umupaka. Ndabizi ko uru rubyiruko ruzagira Umugabane wacu igihangange."

Yashimiye kandi buri wese umushyigikira, akanashyigikira Giants of Africa.

Ati "Iri serukiramuco tugiye kuzarigira irya mbere muri Afurika."

19:52: Ruti Joel yaririmbye iminota ine

Umuhanzi Ruti Joel yahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye ibi birori, mu minota ine yamaze ku rubyiniro aririmba "Nyambo".

19:48: U Rwanda rwasoreje ibihugu byitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa uyu mwaka

Ikipe y’u Rwanda ni yo yahamagawe bwa nyuma mu kwiyerekana kw’abahagarariye ibihugu byabo mu Iserukiramuco rya Giants of Africa ryahurije ibihugu 20 bya Afurika i Kigali.

Urubyiruko rw’u Rwanda rwinjiriye mu ndirimbo "Twaje" y’umuhanzi Yvan Buravan.

19:25: Abahagarariye ibihugu byitabiriye iserukiramuco bari kwiyerekana mu myambaro n’imbyino gakondo

Uhereye kuri Bénin, Botswana, Burkina Faso n’ibindi bihugu kugeza 20 byose birangiye, urubyiruko rubihagarariye muri iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri ruri kwiyerekana mu mbyino n’imyambaro gakondo.

19:17: Minisitiri Mukazayire yashimiye Masai Ujiri watangije Giants of Africa

Mu ijambo ry’ikaze, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye Masai Ujiri watangije Umuryango Giants of Africa ufasha abana b’Abanyafurika binyuze muri Basketball.

Ati "Ndatangira nshimira wowe Masai, umuhungu wa Afurika ku bw’amaraso n’umuhungu w’u Rwanda ku bw’amahitamo, kubera icyerekezo cyawe n’imiyoborere byagejeje ku bikorwa nk’ibi birenze kuba Basketball."

Yashimiye kandi Perezida Paul Kagame ku mahirwe ahesha u Rwanda arimo kwakira iri serukiramuco riri kuhabera ku nshuro ya kabiri.

Ati "Dutewe ishema no kuba muri uru rugendo rwo kwandika inkuru n’amateka byacu nk’Abanyafurika, tuzi ko bitari gushoboka cyangwa ngo bigerweho bitagizwemo uruhare n’imiyoborere y’umwe mu bihangange bya Afurika, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mumfashe kumushimira kubera imiyoborere ye.

Perezida turagushimira cyane ko waduhaye amahirwe yo kuba muri ibi bikorwa by’impinduka. Kubera imiyoborere yawe, u Rwanda rukomeje kuba ahantu inzozi zibera impamo ndetse hakaba ari na ho ahazaza ha Afurika hubakirwa."

Minisitiri Mukazayire yasabye urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco kugira intego kandi byose bigahera mu kwigirira icyizere.

Ati "Buri gihe mujye mwibuka ko muri ahazaza ha Afurika. Muterwe ishema n’abo muri bo n’aho muva. Mwizerere mu bushobozi bwanyu, mukore cyane ndetse ntimugateshuke ku nzozi mufite. Turabizeye kandi turi hano ngo tubashyigikire."

 Umunya-Nigeria Ojinika Obiniekwe na Natete Shema Brian ni bo basangiza b’amagambo mu birori byo kuri uyu mugoroba.

19:00: Boukuru yabanje ku rubyiniro

Umuhanzikazi Uwase Bukuru Christiane ukoresha amazina ya Boukuru mu muziki, ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro.

18:58: Perezida Kagame yageze muri BK Arena

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze muri BK Arena ahagiye kubera ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Iserukiramuco rya Giants of Africa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

18:40: BK Arena yarimbishijwe byihariye

Abitabiriye ibirori byo gutangiza Iserukiramuco rya Giants of Africa baracyari kwinjira.

18:00: Abitabiriye ibirori bakomeje kugera kuri BK Arena

Iserukiramuco rya 2025 ryahuje abana baturutse mu bihugu 20

Abana 320 barurutse mu bihugu 20 bya Afurika ndetse n’abatoza 100 ni bo bitabiriye Iserukiramuco rya Giants of Africa ry’uyu mwaka.

Ibyo bihugu ni u Rwanda, Cameroun, Sudani y’Epfo, Burkina Faso, Nigeria, Kenya, Tanzania, Uganda, Senegal, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maroc, Côte d’Ivoire, Ghana, Somalia, Botswana, Afurika y’Epfo, Gabon, Bénin na Ethiopia.

Incamake ku Muryango Giants of Africa

Giants of Africa ni Umuryango ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, washinzwe na Masai Ujiri nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye kubera kutagira ibikorwaremezo bituma berekana impano zabo.

Ni Umuryango watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria, ariko mu 2014 Masai Ujiri yagura imipaka, atangira kubikora no mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Ubwo iserukiramuco ryawo riheruka kuba, ryari ryahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, aho ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 250 rwari rwaturutse mu bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.

Amafoto: Kwizera Hervé & Munyemana Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages