Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025, byatangaje ko Perezida Kagame n’abahagarariye Banki y’Isi baganiriye ku bufatanye buri hagati y’uru rwego n’u Rwanda mu nzego z’ingenzi zigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
U Rwanda ni umunyamuryango wa Banki y’Isi kuva tariki ya 30 Nzeri 1963. Uru rwego rwagiranye ubufatanye bukomeye n’iki gihugu, cyane cyane mu bihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo cyatangiraga urugendo rwo kongera kwiyubaka.
Tariki ya 30 Nzeri 2025, Banki y’Isi yagaragaje ko kuva yatangira gukorana n’u Rwanda, imaze gushora miliyari 3,37 z’Amadolari mu mishinga 26 y’iterambere yo mu gihugu, irimo ijyanye no guteza imbere imibereho y’abaturage, urwego rw’abikorera, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Banki y’Isi yateye urwego rw’ubuzima inkunga ya miliyoni 360 z’Amadolari. Muri ayo mafaranga harimo ayo gushyigikira abajyanama b’ubuzima barenga 26.000 n’abakorera mu mavuriro arenga 220 kugira ngo boroherwe no guha serivisi abaturage miliyoni 5,2 barimo abagore miliyoni 1,3 n’abana 700.000 bari munsi y’imyaka itanu.
Aya mafaranga kandi yifashishijwe mu kugabanya igwingira mu bana bafite imyaka iri munsi y’itanu bo mu turere 13, kugeza serivisi yo kurwanya indwara zitandura mu mavuriro y’ibanze no kongerera imbaraga urwego rw’ubuvuzi.
Uru rwego rwashoye miliyoni 270 z’Amadolari mu mushinga wo guhugura urubyiruko kugira ngo rugire ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no guteza imbere uburezi mu mashuri y’imyuga. Urubyiruko 23.000 rwahawe amahugurwa y’igihe gito, 90% rubona imirimo.
Banki y’Isi kandi igaragaza ko yatanze miliyoni 338 z’Amadolari muri gahunda yo guteza imbere uburezi bw’ibanze bufite ireme, binyuze mu kubaka ibikorwaremezo no kongerera ubushobozi abarimu. Hubatswe ibyumba by’amashuri 22.000 n’ubwiherero 31.000, igiramo uruhare rwa 50%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!