Perezida Kagame yahuye na Perezida Karis nyuma yo kwitabira inama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AIforGood Global Summit 2026) kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.
Perezida Kagame na Alar Karis, baganiriye ku ngingo zo gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu nzego zungura buri ruhande, zirimo guhanga ibishya hashingiwe ku ikoranabuhanga no guteza imbere imiyoborere yimakaza ikoranabuhanga.
Estonia iherereye mu Majyaruguru y’u Burayi, ifite ubuso bwa kilometero kare 45.336, ikaba ituwe n’abaturage barenga miliyoni 1,3.
Iza mu bya mbere mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye.
Alar Karis yatangiye kuyobora Estonia mu 2021 asimbuye Kersti Kaljulaid wari waratangiye kuyobora iki gihugu mu 2016.
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’iki gihugu. Inshuro zitandukanye Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi bacyo bigamije guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na cyo.
Mu 2018 i Munich mu Budage, Perezida Kagame wari witabiriye inama yiga ku mutekano ku Isi, yahuye na Kersti Kaljulaid wayoboraga Estonia wari uherutse gusura u Rwanda.
Byabaye nyuma y’uko ku wa 16 Ugushyingo 2017, Perezida Kersti yasuye u Rwanda aturutse muri Ethiopia. Rwari uruzinduko rwe rwa mbere muri Afurika kuva yatorerwa kuyobora iki gihugu.
Estonia n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi kandi bifite amahirwe akomeye mu gukorana mu by’iterambere ryo gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda za Leta kimwe no mu zindi gahunda.
Ubwo yari mu Rwanda Kersti Kaljulaid yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Mu butumwa yatangiye ku rwibutso rwa Kigali, Kersti yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Estonia, nihanganishije abaturage b’u Rwanda, abacitse ku icumu n’imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Birumvikana, Isi y’iki gihe si nziza kandi n’ubwo umuntu yakira ibikomere by’umubiri, umutima uzabihorana.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!