00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Libeskind ku mushinga wa ‘monument’ izashyirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 June 2026 saa 07:36
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi ba Studio Libeskind, ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ibijyanye no gushushanya inzu n’ibindi bijyanye n’imyubakire.

Abo Perezida Kagame yakiriye barimo Daniel Libeskind na Nina Libeskind bashinzwe Studio Libeskind, Stefan Blach umufatanyabikorwa wa Studio Libeskind na Holm Keller, Perezida w’Umuryango wa kENUP Foundation.

Perezida Kagame yaganiriye n’aba bayobozi ku mushinga wo gushyiraho ‘monument’ igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (National Genocide Monument) izashyirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 250.

Ni ‘monument’ izaba ifite ubutumwa bukomeye bwo kwibuka, kwigisha no gufasha abayisura gutekereza ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byashyize hanze ku wa 25 Kamena 2026, riti “Ni igikorwa gifatwa nk’urubuga rwo kwibuka, kwigisha, kwitekerezaho binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.”

Umushinga wa ‘monument’ nshya witezweho kurushaho kongera imbaraga ibi bikorwa, hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho n’uburyo bugezweho bwo kugaragaza amateka.

Kuba uyu mushinga uzakorwaho na Studio Libeskind bifite igisobanuro cyihariye. Daniel Libeskind ni umu-architect uzwi ku rwego mpuzamahanga mu guhanga ahantu hifashishwa mu kwibuka, gusigasira amateka no gutanga ubutumwa bw’icyizere nyuma y’amateka akomeye abantu banyuzemo.

Yashinze Studio Daniel Libeskind afatanyije n’umugore we Nina Libeskind mu 1989, nyuma yo gutsindira irushanwa ryo gukora Jewish Museum Berlin, umwe mu mishinga yamuhesheje izina ku Isi.

The Jewish Museum Berlin ni inzu ndangamateka iri i Berlin mu Budage, yashushanyijwe na Daniel Libeskind bikozwe na Studio Libeskind. Uyu mushinga wuzuye mu 1999 inzu ndangamurage itahwa mu 2001.

Ni inzu ndangamateka igaragaza ubuzima Abayahudi babayemo mu Budage ndetse n’ingaruka za Jenoside yabakorewe.

Libeskind yavukiye muri Pologne mu 1946, avuka ku babyeyi b’Abayahudi barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi. Uwo mwihariko w’amateka y’umuryango we ugaragara kenshi mu mishinga ye, cyane cyane iyibanda ku isano iri hagati y’ahantu, kwibuka, amateka n’icyizere cy’ejo hazaza.

Mu 2003, Libeskind yongeye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ubwo yatoranywaga nk’uwari kuyobora igishushanyo mbonera cyo kongera gutunganya ahahoze World Trade Center i New York, nyuma y’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001.

Studio ye yanakoze imishinga irimo National Holocaust Monument i Ottawa muri Canada, Imperial War Museum North mu Bwongereza, Contemporary Jewish Museum muri San Francisco n’indi mishinga myinshi yibanda ku mateka n’umuco.

Studio Libeskind isobanura ko imirimo yayo ishingira ku myumvire y’uko ahantu hakomeye hagomba kubakwa abantu bazirikana ejo hazaza, ariko batibagiwe amateka.

Ni imyumvire ihura neza n’icyerekezo cy’uyu mushinga wa ‘monument’ izashyirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Iyi monument izaba igamije kurushaho gushimangira inshingano z’u Rwanda zo kwibuka, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guha Isi isomo ku ngaruka z’urwango, amacakubiri n’ubuyobozi bubi iyo bidahagaritswe hakiri kare.

Biteganyijwe ko izaba umwanya ukomeye wo guhuza amateka n’ikoranabuhanga, kwibuka n’uburezi, ndetse no gufasha abakiri bato n’abashyitsi b’u Rwanda kumva ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari amateka agomba kubikwa gusa, ahubwo ari isomo rikomeye rigomba guhora ryigishwa.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi ba Studio Libeskind
Abayobozi bakuru b'u Rwanda n'itsinda ry'abantu baturutse muri Studio Libeskind
Perezida Kagame, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n'abo mu itsinda rya Studio Libeskind
Perezida Kagame yaganiriye na Daniel Libeskind ku mushinga wa ‘monument’ izashyirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages