Tariki ya 17 Ukuboza, Kiliziya Gatolika yatangiye urugendo rugana ku kugira Baudouin umuhire, hashingiwe ku cyifuzo Papa Francis yatanze ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bubiligi muri Nzeri 2024.
Papa Francis yatanze iki cyifuzo, ashingiye ku kuba Baudouin yaremeye kuva ku ngoma y’u Bubiligi, aho gusinya ku itegeko ryemerera Ababiligikazi gukuramo inda ku bushake.
Baudouin yategetse u Bubiligi kuva mu 1951 ubwo iki gihugu cyakolonizaga u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza mu 1993 ubwo yatangaga.
Uyu Mubiligi yimye ingoma, asimbuye Leopold II wari waragize RDC umutungo we bwite, agira Abanye-Congo abacakara bakoreshwaga mu birombe by’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa byari mu nyungu z’u Bubiligi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ashingiye ku busesenguzi bw’umwanditsi Amani Athar, yashimangiye ko Baudouin adakwiye kugirwa umuhire hashingiwe gusa ku kuba yaranze itegeko ryemerera abantu gukuramo inda.
Umubano mwiza umaze igihe hagati y’u Bubiligi na Kiliziya Gatolika ni wo Amani yagaragaje ko Papa Francis yashingiyeho mu gusabira Baudouin kugirwa umuhire, hirengagijwe ibikorwa bibi by’ingoma y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni.
Yifashishije urubuga nkoranyambaga X, kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024 Perezida Kagame yasubije Makolo ko muri iki gihe, bigoye cyane gukora ibintu hashingiwe ku mpamvu zifatika, cyane cyane muri politiki.
Perezida Kagame yagize ati “Muri iyi minsi, biragoye cyane gukora ibintu hashingiwe ku mpamvu zifatika! Ibiriho ku Isi, cyane cyane muri politiki ni uko: Nta makuru akenewe, nta bimenyetso cyangwa inyurabwenge bikenewe. Ahubwo ni… ‘Ku bo bireba’!!!”
Igikorwa cyo kugira umuntu umuhire kibanziriza kumugira umutagatifu. Kiliziya Gatolika igaragaza ko abaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa ku Isi birimo kwitangira abandi ari bo bashyirwa muri iki cyiciro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!