Yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa NTV wavuze ko yasuye Ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa bya tekinoloji muri Afurika.
Yavuze ko yasanze urubyiruko ruhakorera ibikorwa bitangaje bitanga ibisubizo ku bibazo uyu mugabane uhanganye na byo ariko umusaruro wabyo bikaba bishoboka ko wisubirira mu bihugu by’i Burayi.
Uyu munyamakuru yabazaga Perezida Kagame inama yagira abayobozi ba Afurika ku buryo bakora ku buryo inyungu z’ibyakorewe mu bihugu byabo zigirira akamaro abenegihugu.
Perezida Kagame yavuze ko ishoramari n’ubucuruzi mu byo guhanga udushya bifite ubwigenge bw’uko inyungu zabyo zishobora kugana mu byerekezo byinshi. Yavuze ko nubwo zajya ahandi ariko hakwiye kugira n’igisigara mu gihugu cyaryakiriye.
Ati “Bene ubwo bucuruzi ni uko bukora, bufite ubwo bwigenge. Ikibazo cyaba gikomeye ari uko inyungu igiye mu cyerekezo kimwe, ikigira hanze gusa. Haba hari ikintu kibura mu bihugu byacu mu guharanira ko hagira igisigara, ibyo biha akazi urwego rw’abikorera kugira icyo rukora kuri ibyo bagashyiraho umurongo ngenderwaho.”
Perezida Kagame yavuze ko bitagenze bityo, amateka yakomeza kwisubiramo aho hari byinshi bikorerwa mu gihugu bikarangira byigiriye hanze.
Ati “Inshingano zacu nk’abayobozi ni uko imitima yacu igomba kuba hano tukagira icyo dukora […] bitabaye ibyo amateka yakwisubiramo aho ibikorerwa hano, byinshi birangira byigiriye hanze.”
Yatanze urugaro rw’ikawa ihingwa mu Rwanda ikajya hanze yamara kongererwa agaciro ikagaruka ihenze ashimangira ko inganda zikwiye gutezwa imbere.
Ati “Kubera iki tutagira inganda zikora ibintu byinshi hano mu gihugu, tukanywa iyo kawa yacu ariko tutabujije ushaka kuyijyana hanze kugira ngo n’abandi bayikeneye ahandi bayibone?”
Ashingiye kuri urwo rugero, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye kuguma kuvuga ibyo “tugomba gukora nyamara bikarangira tubikoze igice bigateza imbere abandi bantu maze bikagaruka kuri twe tubyishyura duhenzwe birenze ko kuba bituruka iwacu.”
Agaruka ku bikorwa bya Norrsken, Perezida Kagame yavuze ko ari amahirwe kuba u Rwanda rufite iki kigo cyakira abahanga udushya bafite ibitekerezo kandi bakagira icyo babibyazamo.
Ati “Nibura u Rwanda dukwiye kubahiriza uruhare rwacu. Ntabwo nakwivanga mu guhagarika ibibera ahandi ariko dukwiye gukemura ibyo uko byagenda kose. Ni ikintu gikomeye tugomba gukemura.”
Norrsken Kigali ni ikigo gifite intego zo gufasha no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.
Iki kigo cyatangijwe i Kigali kubera icyizere uyu mujyi ufitiwe mu rugendo rwo kuba igicumbi kibarizwamo ikoranabuhanga rigezweho ku Mugabane wa Afurika.
Norrsken yubatswe hagamijwe guhuza ba rwiyemezamirimo bato mu ikoranabuhanga no kubafasha kuganira n’abandi hagamijwe kubagira inama no gushora imari mu mishinga yabo aho bibaye ngombwa.
Mu cyiciro cya mbere cyo kwakira ba rwiyemezamirimo, mu ntangiriro z’Ukuboza, abagera kuri 250 batangiye kuhabyaza umusaruro.
Ishoramari ryose rya Norrsken mu Rwanda ubariyemo n’inyubako zayo ringana na miliyoni 20$, akabakaba miliyari 20 Frw. Nikimara kuzura kizaba ari cyo kigo cya mbere muri Afurika gikora imishinga yo guhuza ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga, bahabwa aho gukorera n’ubundi bufasha.
Muri Afurika hose, iki kigo giteganya gushora agera kuri miliyoni 250$, agera kuri miliyari 250 Frw.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!