Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Gina Din yagaragaje ko yashyikirije Perezida Kagame icyo gitabo ‘Beyond the Ballot, yemeza ko u Rwanda ari urugero rw’ibishoboka ku bindi bihugu.
Ati “Nishimiye guha Paul Kagame impano y’igitabo ‘Beyond the Ballot’. U Rwanda ni nk’urugero rugaragaza uburyo ubuyobozi, itumanaho no kugira intego ihamye bishobora guhindura icyizere, uko abantu bakubona n’inkuru y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.”
Uyu mwanditsi yagaragaje ko iki gitabo kibanda cyane ku kugaragaza ibyo abayobozi bakwiye gukora nyuma y’ibikorwa by’amatora aho usanga abiyamamaza baba baratanze amasezerano menshi ku baturage ariko nyuma ntibayashyire mu bikorwa.
Yasobanuye ko atacyanditse agamije kunnyega abayobozi, ahubwo yari agamije kugaragaza uko ikinyabupfura n’imyitwarire myiza bamwe bagiye bagaragaza ubwo bari ku buyobozi no mu bihe by’amatora byagiye bigira impinduka nziza ku gihugu.
Muri icyi gitabo kandi harimo nk’inkuru ya John Dramani Mahama uyobora Ghana wahatanye mu matora y’umukuru w’igihugu, ubwo yashakaga manda ya kabiri ariko akaza gutsindwa.
Yemeye ibyavuye mu matora, akora urugendo rwo kumva ibitekerezo by’abaturage hirya no hino mu gihugu, maze agaruka ku butegetsi mu 2025 nyuma yo kugirirwa icyizere n’abaturage.
Gina yerekanye ko ukwiyubaha mu miyoborere na demokarasi byakomeje gushimangira ukwizerwa kwe. Kwegera abaturage no kubatega amatwi byarushijeho gukomeza ubutegetsi bwe biba ikimenyetso cy’ubukure bw’inzego z’imiyoborere ikwiriye.
Umwanditsi Gina kandi yerekanye ko ubuyobozi muri iki gihe busaba kugira icyizere gishingiye ku kwizerwa no gukomezwa n’itumanaho riteguye neza kandi rifite umurongo uhamye.
Umugabane wa Afurika ufite umutungo w’ingenzi Isi ikeneye n’ibindi ariko birasaba ko bibyazwa umusaruro uko bikwiye.
Igitabo Beyond the Ballot, gihamagarira abayobozi kurenga ku ntsinzi y’amatora gusa bakibanda ku kazi gakomeye ko kugeza ibyo basezeranyije ku baturage, kubaka icyizere, no gukomeza kugirirwa icyizere n’abaturage mu gihe kirekire.
Kinasobanura ko muri iyi si ihujwe n’ikoranabuhanga, ubuyobozi butakigenwa gusa na politiki n’ingamba, ahubwo bugenwa n’itumanaho, imbaraga z’inzego z’imiyoborere, ndetse n’ubushobozi bwo kugenzura no kugena uko igihugu kivugwa.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagerageje guhindura inkuru rwari ruzwiho ku ruhando mpuzamahanga nk’igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, kiri inyuma mu iterambere, kuri ubu rukaba rufatwa nk’intangarugero mu rugendo rw’iterambere, ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo n’icyitegererezo n’imiyoborere myiza.
Gina Din washinze ikigo gitanga ubujyanama mu bijyanye n’itumanaho cya Gina Din Group, amaze imyaka irenga 30 agira inama za Guverinoma, ibigo binini, imiryango itari iya Leta uko byamenyekanisha cyangwa byavuga ibikorwa byabyo.
Yagaragaje ko inkuru ya Afurika usanga ivugwa n’abandi bakaba bayivuga nabi cyangwa bakayigoreka, bityo ko Abanyafurika bakwiye kugira uruhare mu kuvuga neza inkuru n’amateka yabo ndetse n’uburyo ibihugu bya Afurika ubwabyo biganira bugahinduka.
Gina yavutse ku babyeyi bari bafite hoteli muri Nanyuki muri Kenya, akareba uko itumanaho ryifashishwa cyane umunsi ku wundi n’uburyo rigira uruhare runini, bituma yiyemeza kurikoresha mu buryo burambye.
Yatangiriye mu itangazamakuru ariko afite intego ngari yo gukora itumanaho rigamije impinduka nziza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!