Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Tokayev mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025, bagirana ikiganiro. Tokayev yashimye umuvuduko u Rwanda rufite mu iterambere, aho umusaruro mbumbe warwo wiyongereyeho 8,9% mu mwaka ushize.
Iki kiganiro cyakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’abaminisitiri bahagarariye u Rwanda na Kazakhstan, yo guteza imbere ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, bari mu basinye aya masezerano.
Perezida Kagame yagaragaje ko Kazakhstan yateye intambwe zigaragara mu iterambere, kandi ko ikomeje kugira uruhare rwubaka ku Isi, asobanura ko byakozwe n’imiyoborere myiza ya Tokayev n’umuhate w’abaturage b’iki gihugu.
Kazakhstan ni igihugu gifite ijambo rikomeye muri Aziya yo Hagati mu rwego rw’ubukungu na politiki. Ifite uruhare rwa 60% mu musaruro mbumbe w’Akarere, uturuka ahanini mu bucuruzi bwa peteroli, gaz n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Perezida Kagame yagize ati “Kazakhstan yateye intambwe zigaragara mu iterambere ry’igihugu, zigaragazwa n’uruhare rwiyongera kandi rwubaka igira ku rwego rw’Isi. Ibi byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bwanyu ndetse n’umuhate w’abaturage ba Kazakhstan, Bwana Perezida.”
Umukuru w’Igihugu yamenyesheje Tokayev ko u Rwanda rwishimira kuba umufatanyabikorwa n’inshuti ya Kazakhstan, cyane ko ruzi ko iterambere ryubakira ku miyoborere myiza no gukorana n’abafatanyabikorwa beza.
Ati “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa n’inshuti. Mu Rwanda, tuzi ko iterambere ryubakira ku miyoborere myiza no gukorana n’abafatanyabikorwa bakwiye. Ni yo mpamvu turi hano.”
Tokayev yagaragaje ko u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa bizewe ku mugabane wa Afurika kandi ko Kazakhstan ishaka kongerera imbaraga ubufatanye igirana na rwo.
Ati “Dufata u Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa bizewe muri Afurika kandi dushaka kongerera imbaraga ubufatanye bwacu. Inama y’uyu ifite igisobanuro gikomeye. Mu biganiro byo kongerera imbaraga ubufatanye, twagiranye amasezerano arimo ayo gukomeza ibiganiro bya politiki.”
Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan ku wa 27 Gicurasi. Uretse gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi, ateganya kwitabira inama mpuzamahanga ya Astana, ishakirwamo ibisubizo by’ibibazo byinshi byugarije Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!