Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko yakiriye bamwe mu bayobozi b’ibigo binyuranye bitabiriye iyo nama ikomeye yabereye mu Rwanda ku nshuro ya Gatatu.
Mu bo yakiriye bakanagirana ibiganiro harimo Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo cya Schneider Electric, Jean-Pascal Tricoire.
Mu 2025 ni bwo Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili, RCA, cyagiranye amasezerano y’ubufatanye na Schneider Electric.
Iki kigo gikorera mu bihugu birenga 100 cyemeye kujya gifasha u Rwanda mu bijyanye n’ubujyanama mu bya tekinike no kubuganbunga serivisi zijyanye n’ingufu, ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’uburyo bwo kugenzura ibibuga by’indege RCA ifite mu nshingano.
Ayo masezerano agaragaza intambwe ikomeye mu ntego za RAC zo guhindura u Rwanda igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere mu karere, mu gihe igihugu gikomeje gushora imari mu bikorwa remezo byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’umutekano, imikorere myiza, no kurengera ibidukikije, nk’ikorwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa.
Perezida Kagame kandi yanakiriye Umuyobozi Mukuru wa DP World muri Afurika, Mohammed Akoojee.
Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe ko igihugu kidakora ku nyanja nk’u Rwanda gishobora kugira icyambu, gusa Ikigo cy’Abarabu cya Dubai Ports World (DP World) cyari gisanganywe imikoranire n’u Rwanda, cyubatse icyambu kidakora ku mazi magari cya Kigali Logistics Platform (KLP).
Mu masezerano y’imikoranire amaze imyaka 35, DP World ifitanye na Leta y’u Rwanda, harimo kubaka icyambu cya KLP no gukurikirana imikorere yacyo umunsi ku munsi.
Iki cyambu cyatangiye gukora mu 2018, gifasha mu kubika ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.
Bijyanye no kuba kiri mu gihugu gihana imbibi na Uganda, u Burundi, Tanzania na RDC, Icyambu cya KLP kiri i Kigali, gifite intego yo kuba igicumbi cyo guhererekanya ibicuruzwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu gice cyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri rusange.
Umukuru w’Igihugu yanakiriye umuherwe washinze akaba n’Umuyobozi wa BUA Group, Abdul Samad Rabiu.
BUA Group itunganya sima, isukari, amavuta yo kurya n’ibindi. Ni umwe mu baherwe baza imbere muri Afurika.
Kagame kandi yanakiriye Ylias Akbaraly, uyobora Redland Group, Ikigo kinini gikora mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ikoranabuhanga, itangazamakuru, indege n’ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo, imari, ingufu, ubwubatsi n’imitungo itimukanwa.
Kuri ubu gikorera mu bihugu birenga 30 birimo Madagascar, Ibirwa bya Maurice, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ibihugu byo mu nyanja y’Abahinde.
Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro byahuje umukuru w’igihugu n’abo bashoramari batandukanye, byibanze ku kwagura imikoranire no kurebera hamwe amahirwe mashya y’ishoramari hagendewe ku byo u Rwanda rushyize imbere mu guteza imbere ubukungu bwarwo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byanatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana, Ndaba Nkosinathi Gaolathe bagirana ibiganiro.
Ni ibiganiro byibanze ku masezerano ibihugu byombi biheruka gushyiraho umukono, ubwo Perezida Kagame yagiriragayo uruzinduko mu cyumweru gishize.
U Rwanda na Botswana byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ibijyanye no kudasoresha ibicuruzwa inshuro ebyiri, ubwikorezi bwo mu kirere, ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!