00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo bitabiriye Africa CEO Forum

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 May 2026 saa 10:14
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi b’ibigo bitandukanye bitabiriye Inama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abayobozi b’ibigo ya Africa CEO Forum.

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko yakiriye bamwe mu bayobozi b’ibigo binyuranye bitabiriye iyo nama ikomeye yabereye mu Rwanda ku nshuro ya Gatatu.

Mu bo yakiriye bakanagirana ibiganiro harimo Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo cya Schneider Electric, Jean-Pascal Tricoire.

Mu 2025 ni bwo Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili, RCA, cyagiranye amasezerano y’ubufatanye na Schneider Electric.

Iki kigo gikorera mu bihugu birenga 100 cyemeye kujya gifasha u Rwanda mu bijyanye n’ubujyanama mu bya tekinike no kubuganbunga serivisi zijyanye n’ingufu, ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’uburyo bwo kugenzura ibibuga by’indege RCA ifite mu nshingano.

Ayo masezerano agaragaza intambwe ikomeye mu ntego za RAC zo guhindura u Rwanda igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere mu karere, mu gihe igihugu gikomeje gushora imari mu bikorwa remezo byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’umutekano, imikorere myiza, no kurengera ibidukikije, nk’ikorwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa.

Perezida Kagame kandi yanakiriye Umuyobozi Mukuru wa DP World muri Afurika, Mohammed Akoojee.

Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe ko igihugu kidakora ku nyanja nk’u Rwanda gishobora kugira icyambu, gusa Ikigo cy’Abarabu cya Dubai Ports World (DP World) cyari gisanganywe imikoranire n’u Rwanda, cyubatse icyambu kidakora ku mazi magari cya Kigali Logistics Platform (KLP).

Mu masezerano y’imikoranire amaze imyaka 35, DP World ifitanye na Leta y’u Rwanda, harimo kubaka icyambu cya KLP no gukurikirana imikorere yacyo umunsi ku munsi.

Iki cyambu cyatangiye gukora mu 2018, gifasha mu kubika ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.

Bijyanye no kuba kiri mu gihugu gihana imbibi na Uganda, u Burundi, Tanzania na RDC, Icyambu cya KLP kiri i Kigali, gifite intego yo kuba igicumbi cyo guhererekanya ibicuruzwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu gice cyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri rusange.

Umukuru w’Igihugu yanakiriye umuherwe washinze akaba n’Umuyobozi wa BUA Group, Abdul Samad Rabiu.

BUA Group itunganya sima, isukari, amavuta yo kurya n’ibindi. Ni umwe mu baherwe baza imbere muri Afurika.

Kagame kandi yanakiriye Ylias Akbaraly, uyobora Redland Group, Ikigo kinini gikora mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ikoranabuhanga, itangazamakuru, indege n’ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo, imari, ingufu, ubwubatsi n’imitungo itimukanwa.

Kuri ubu gikorera mu bihugu birenga 30 birimo Madagascar, Ibirwa bya Maurice, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ibihugu byo mu nyanja y’Abahinde.

Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro byahuje umukuru w’igihugu n’abo bashoramari batandukanye, byibanze ku kwagura imikoranire no kurebera hamwe amahirwe mashya y’ishoramari hagendewe ku byo u Rwanda rushyize imbere mu guteza imbere ubukungu bwarwo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byanatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana, Ndaba Nkosinathi Gaolathe bagirana ibiganiro.

Ni ibiganiro byibanze ku masezerano ibihugu byombi biheruka gushyiraho umukono, ubwo Perezida Kagame yagiriragayo uruzinduko mu cyumweru gishize.

U Rwanda na Botswana byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ibijyanye no kudasoresha ibicuruzwa inshuro ebyiri, ubwikorezi bwo mu kirere, ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Paul Kagame yakiriye umuherwe washinze akaba n’Umuyobozi wa BUA Group, Abdul Samad Rabiu
Ylias Akbaraly uyobora Redland Group yeretswe amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa DP World muri Afurika, Mohammed Akoojee, aramukanya na Perezida Paul Kagame
Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo cya Schneider Electric, Jean-Pascal Tricoire
Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana, Ndaba Nkosinathi Gaolathe bagirana ibiganiro byibanze ku masezerano impande zombi ziheruka gusinya
Perezida Paul Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana n'itsinda bari kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages