00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe n’umushoramari Ahmed El Sewedy

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 May 2026 saa 08:05
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, ikigo gikomeye cyo mu Misiri gikora mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ibikorwaremezo n’inganda, Ahmed El Sewedy.

Perezida Kagame yakiriye Ahmed El Sewedy ari kumwe na Hossam El Shaer usanzwe ari n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’ikigo Sunrise Resorts & Cruises and Madaar gitanga serivisi z’ubukerarugendo.

Iri tsinda ryakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 13 Gicurasi 2026 ryitabiriye inama izwi nka ‘Africa CEO Forum’ iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 14-15 Gicurasi 2026.

Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, byashyize hanze ryakomeje riti “Ibiganiro byabo byibanze ku kwagura ishoramari mu Rwanda by’umwihariko mu bijyanye n’ingufu zitangiza, guteza imbere ibikorwaremezo ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bijyanye n’inganda ndetse no kwakira abantu.”

Elsewedy Electric ni ikigo gifite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika no mu bice bitandukanye by’Isi, gikora ibikorwa mu nzego zitandukanye zirimo ingufu z’amashanyarazi, ibikoresho by’ubwubatsi, inganda n’itumanaho.

Elsewedy Electric itanga ibisubizo mu byerekeye amashanyarazi harimo insinga (cables), sisitemu zo gukwirakwiza no gutunganya amashanyarazi, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere binyuze mu mishinga itandukanye no kubyaza umusaruro ingufu zisubira.

Inafite gahunda yo kubaka imijyi/inzego z’ubucuruzi n’inganda zifite ibikorwaremezo bihagije nk’amazi, ingufu, uburyo bwo gutwara ibicuruzwa, imihanda, ibikorwaremezo by’itumanaho n’ibindi.

Mu 2022 iki kigo cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda binyuze mu masezerano Sosiyete y’Ingufu mu Rwanda REG yasinyanye na EPC Africa aho yagurishije ku Rwanda insinga za kilometero 185,5.

Ahmed El Sewedy ni umwe mu bantu bubashywe cyane mu rwego rw’ingufu n’inganda muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni umugabo uzwiho kuba yarayoboye Elsewedy Electric ikava mu rwego rwo gukora insinga z’amashanyarazi (cables) gusa, ikaba ikigo mpuzamahanga gifite amashami menshi ku mugabane wa Afurika, Aziya na Amerika mu bijyanye n’ingufu.

Yashyize kandi imbere ishoramari mu mishinga migari y’amashanyarazi, guteza imbere ibyanya by’inganda (industrial cities/zones), ibikorwaremezo n’iterambere rirambye.

Ahmed El Sewedy azwiho gushyira imbere ingufu zisubira mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ni umwe mu bantu bo mu muryango wa El Sewedy, uzwi cyane mu Misiri nk’ufite imari ikomeye n’ishoramari mu nzego zinyuranye.

Sunrise Resorts & Cruises ni ikigo gikora ibijyanye n’amahoteli no kwakira abantu na cyo kikabikorera mu Misiri no mu bihugu bitandukanye.

Iki kigo gifite ibiro bikuru mu Misiri gifite inararibonye y’imyaka 20 kimaze mu bijyanye ubukerarugendo. Gicunga hoteli zirenga 25 mu bihugu nka Zanzibar, u Bugereki, Misiri, Maroc n’ahandi n’ubwato burindwi butembereza abantu mu ruzi rwa Nile.

Iki kigo kibarirwa ibyumba bya hoteli birenga 6000 kikagira abakozi bari hagati ya 5000 na 10.000.

Inama ya Africa CEO Forum izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rugiye kuyakira ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.

Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.

Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abavuga rikumvikana mu rwego rw’abikorera muri Afurika barimo abacuruzi bakomeye, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abandi.

Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, Ahmed El Sewedy
Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, Ahmed El Sewedy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages