00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa BioNTech, Prof. Dr. Uğur Şahin

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 December 2023 saa 08:19
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye umwe mu bashinze sosiyete ya BioNTech akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, Prof. Dr. Uğur Şah uri mu Rwanda, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2023.

Prof. Dr. Uğur Şah n’itsinda bari kumwe baje mu Rwanda muri gahunda yo gufungura ku mugaragro igice cy’uruganda BioNTech Africa ruzajya rukora inkingo mu Mujyi wa Kigali.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu mugoroba ko Perezida Kagame yakiriye na none Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat bagirana ibiganiro mbere y’uko uru ruganda rufungurwa kuri uyu wa Mbere.

Abandi bayobozi bakomeye bamaze kumenyekana ko bazitabira ibi birori barimo Perezida wa Senegal, Macky Sall wageze mu Rwanda kuri iki gicamunsi.

Hari kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerboc na we utegerejwe i Kigali.

Uruganda rukora inkingo ruri kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, imirimo yo kurwubaka yatangiye muri Kamena mu 2022.

Muri Werurwe mu 2023, u Rwanda rwakiriye kontineri esheshatu zizwi nka BioNTainers ari na zo zikorerwamo imirimo yo gukora izi nkingo.

Uru ruganda nirumara kuzura ruzaba rugizwe n’inyubako zirimo ibiro ndetse na hangari ari nacyo giterekwamo izi kontineri zirimo ikoranabuhanga ryo gukora inkingo.

Iyi nyubako ya mbere yamaze no kuzura igizwe na kontineri eshatu zigeretse ku zindi eshatu, zose hamwe zikaba esheshatu.

Izi nkingo zizakorerwa mu Rwanda zizaba ari izo mu bwoko bwa messenger Ribonucleic Acid (mRNA). Ubu buryo bwo gukora inkingo nibushya kuko bwatangiranye no gukora inkingo z’icyorezo cya COVID-19, gusa kugeza ubu hari no gukorwa ubushakashatsi kugira ngo izindi ndwara zirimo na malaria n’igituntu zikorerwe izi nkingo zikoresha ikoranabuhanga rya mRNA.

Byitezwe ko uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka.

Ku wa Mbere, tariki 18 Ukuboza mu 2023 nibwo hateganyijwe umuhango wo gutaha iki gice cya mbere cyamaze kuzura.

Umuyobozi wa BioNTech, Prof. Dr. Uğur Şahin yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Umuyobozi wa BioNTech, Prof. Dr. Uğur Şahin (wa gatatu ibumoso) n'itsinda bari kumwe, yakiriwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame kandi yakiriye Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages