00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yanenze ibihugu bishaka guha ibindi amasomo ya Demokarasi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 October 2022 saa 07:21
Yasuwe :

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo byugarije isi muri iki gihe bitihariwe n’umugabane wa Afurika nk’uko bamwe babitekereza kandi ko hakenewe ubufatanye ku rwego mpuzamahanga kugira ngo amahoro na demokarasi bibashe kugerwaho.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 11 Ukwakira ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi (Inter-Parliamentary Union: IPU), iri kubera mu Rwanda.

Ibiganiro bizatangwa bizagaruka ku kurebera hamwe uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byarusho kwimakazwa kuko byagaragaye ko ari umusemburo w’iterambere n’amahoro arambye ku isi.

Bizagaruka no ku bindi bibazo byugarije isi muri iki gihe birimo ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, iterabwoba n’umutekano mucye, icuruzwa ry’abantu n’ibibazo by’abimukira n’ibindi.

Perezida Kagame yashimye insanganyamatsiko yatoranyijwe kuko amahoro na demokarasi ari ibintu by’ingenzi kandi ko nta gihugu na kimwe cyabigezeho mu buryo bwuzuye ahubwo ko bisaba ubufatanye.

Yagize ati “Nta gihugu ubwacyo, nta karere, nta gace na kamwe kuri iyi si kakwirata ko kabigezeho byose. Bitangirira ku guharanira demokarasi n’amahoro. Nitutabikora mu bufatanye, sinibwira ko hari icyo tuzageraho.”

“Turacyabona ibibazo nk’uko byagaragajwe mbere mu bice bimwe na bimwe bya Afurika. Mu gihe hari abibwira ko byagenewe Afurika , ugira utya ukabona no mu bindi bice by’isi bafite ibibazo bimeze nka byo bibangamiye amahoro na demokarasi.”

Yakomeje avuga ko nta yindi nzira yo kugera ku bisubizo byiza atari iy’ubufatanye.

Ati “ Ndatekereza ko dukeneye kurushaho gukorera hamwe aho kugira abantu bibwira ko babifite byose hanyuma bakumva ko bakwiye gutegeka abandi icyo bakwiye gukora. Ntabwo ari uko ibintu bikwiye kugenda.”

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, na we yashimangiye ko ubufatanye ari ngombwa mu gushakira umuti ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo zikomeye ku buzima bw’abatuye isi, guharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa kimwe no kugendera ku mategeko, gukusanya ubushobozi bwo kurwanya inzara no guteza imbere ubukungu butagejajega hagamijwe kugera ku cyerekezo 2030.

Ati “Dufatanyije dukomeze gukora vuba na bwangu hagamijwe ko isi itekana kandi ikugururira amarembo buri wese.”

Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong, yasabye inzego ziyoboye IPU ko hashyirwaho ubufatanye n’inzego za Afurika nka Afurika Yunze Ubumwe, Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika n’indi miryango nka ECOWAS, SADC mu gushakira hamwe uko ibibazo by’umutekano mucye ku mugabane wa Afurika byakemurwa kuko bibangamiye cyane demokarasi n’imibereho y’abatuye umugabane.

Ati “Kigali izibukwa nk’ahantu Inteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’isi yafatiye ibyemezo birushaho kwagura dipolomasi mu ngamba zose zigamije kugarura amahoro ku isi yugarijwe.”

Perezida wa IPU, Duarte Pachecho, yavuze ko ubufatanye bwaranze abatuye isi mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bukwiye kubera urugero abanyepolitiki ko bakoreye hamwe babasha gukemura ibibazo byugarije abatuye isi.

Inama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi iterana kabiri mu mwaka rimwe rkabera i Genève ku cyicaro cyaryo ikindi gihe ikabera mu gihugu kinyamuryango harebwe ku mutekano, ibikorwaremezo n’ibindi byatuma rigenda neza. Kuri iyi nshuro abasaga 1000 ni bo bateraniye mu Rwanda barimo ba perezida b’Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu byabo, ababungirije n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw'abatuye isi ari ngombwa mu kugera kuri demokarasi n'amahoro arambye
Perezida wa IPU, Duarte Pachecho yavuze ko ubufatanye bwaranze abatuye isi mu kurwanya Covid-19 bukwiye kubera urugero abanyepolitiki, ko bafatanyije ibibazo byugarije isi byabonerwa ibisubizo
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin (ibumoso), Perezida wa IPU, Duarte Pachecho, Perezida Kagame, Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages