00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye buri wese kutirengagiza ibibazo by’abaturage bo mu bihugu bikennye

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 25 September 2013 saa 06:09
Yasuwe :

Mu nama yahuje abagize itsinda rishinzwe gukora ubuvugizi mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi, Perezida Paul Kagame nk’umwe mu bayoboye iryo tsinda yasabye buri wese kutirengagiza ibibazo by’abaturage bo mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere, bityo asaba buri wese gukoresha imbaraga zidasanzwe kugirango ibi bikemuke.
Mu gihe hasigaye iminsi 827 ngo igihe ntarengwa cyashyizweho mu kuba intego z’ikinyagihumbi (MDG) zibe zashyizwe mu ngiro, Perezida Kagame yavuze ko (…)

Mu nama yahuje abagize itsinda rishinzwe gukora ubuvugizi mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi, Perezida Paul Kagame nk’umwe mu bayoboye iryo tsinda yasabye buri wese kutirengagiza ibibazo by’abaturage bo mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere, bityo asaba buri wese gukoresha imbaraga zidasanzwe kugirango ibi bikemuke.

Mu gihe hasigaye iminsi 827 ngo igihe ntarengwa cyashyizweho mu kuba intego z’ikinyagihumbi (MDG) zibe zashyizwe mu ngiro, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byagezweho n’ubwo ibihugu byose bituye isi bitari ku rugero rumwe.

Zimwe mu ntego z’ikinyagihumbi ibihugu byemeranyijweho mu nteko rusange ya Loni mu mwaka wa 2000 zirimo kurwanya ubukene bukabije n’inzara, kugeza uburezi kuri bose, guteza imbere no guha ijambo umwari n’umutegarugori, kugabanya impfu z’abana, kurwanya indwara n’izindi ntego, zose kuri ubu u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abari bitabiriye iyo nama yateraniye i New York ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye ko hari byinshi bimaze kugerwaho, cyane cyane mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage batuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, gusa yongeraho ko hadakwiye kwirengagizwa ibibazo bikeneye umuti mu buryo bwihuse, bityo asaba abagize itsinda rishinzwe gukora ubuvugizi mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi kongera imbaraga mu kazi bashinzwe kugirango haboneke ubushobozi, cyane cyane mu nzego z’ubuzima n’uburezi.

Kimwe mu bisubizo Perezida Kagame yagaragaje cyafasha mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego ni ugukwirakwiza umuyoboro mugari mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Hakenewe mu buryo budasanzwe ubufatanye n’ishoramari mu guteza imbere ibikorwa remezo by’umuyoboro mugari kugirango twirinde ubusumbane mu kugeza ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho ku baturage. Abavugizi b’izi ntego z’ikinyagihumbi bagomba kugeza amakuru ajyanye n’intambwe zatewe mu kurwanya ubukene kuko kuburwanya no kugeza amakuru nyayo ku baturage ari ibintu bibiri bifitanye isano. “

Ubwo yafataga ijambo, umwe mu batanze ikiganiro kigufi muri iyi nama, inzobere mu by’ubukungu ku rwego rw’isi akaba n’umujyanama wihariye wa Ban Ki-moon mu birebana n’ubukungu, Prof Jeffrey Sachs, yashimye Perezida Kagame byimazeyo ku kuba igihugu ayobora cyarabashije kugabanya, "ku muvuduko utaraboneka ahandi ku isi", impfu z’abana.

Yagize ati: “Iyo habayeho ubuyobozi bwiza n’imikoranire ku bafatanya bikorwa, ibisubizo birigaragaza. Perezida Kagame ayoboye igihugu kimaze kwandika amateka mu kwihutisha intego y’ikinyagihumbi mu kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu. Mu mwaka w’2000 hapfaga abana basaga 182 ku bana 1000 bavukaga, umwaka ushize uyu mubare waragabanutse ugera kuri 55, ni ibyo gushimwa. “

U Rwanda rukunze gutangwaho urugero nk’igihugu cyitwaye neza mu kugerageza gusatira intego z’ikinyagihumbi, aho abaturage barenga miliyoni mu myaka itanu gusa ishize, nyinshi mu ndwara nka malayira na Sida zabashije guhashywa ku buryo bufatika, uburezi bw’ibanze bwagejejwe kuri bose, iterambere ry’umugore naryo ryitaweho bifatika.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon wari witabiriye iyi nama, we yavuze ko imbaraga zidasanzwe zikenewe mu kwihutisha intego z’ikinyagihumbi, ati “Tugomba kwihutisha intego z’ikinyagihumbi kuko hasigaye igihe gito. Tugomba gukora ubuvugizi kugirango haboneke ubushobozi n’ubushake bwa politike, ibi bishobotse, tuzagera kuri byinshi.”

Mu rwego rwo kwihutisha intego z’ikinyagihumbi, mu mwaka wa 2010 hashyizweho itsinda rishinzwe ubuvugizi no guhwitura abayobozi bo hirya no hino ku isi. Mu bagize iri tsinda harimo Perezida Paul Kagame akaba n’umwe mu bariyobora, Sheiza Moza Bint Nasser ukuriye Qatar Foundation, umunyemari Mukesh D. Ambani, Philippe Douste-Blazy ukora muri Loni, Umwe mu bayobozi mu ishuri rya Harvard Julio Frenk, umuhanzi mu bya muzika Bob Geldof, n’abandi.

Ubwo Perezida Kagame yarimo ageza ijambo ku bitabiriye inama ku ntego z'ikinyagihumbi
Perezida Kagame na Prof Jeffrey Sachs bakurikirana imirimo y'inama
Ban Ki-moon ubwo yarimo agaragaza bimwe mu byagezweho kugeza ubu mu ntego z'ikinyagihumbi

Murindabigwi Meilleur /New York


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages