00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasezeye kuri Ojielo wa Loni wasoje inshingano ze mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 March 2026 saa 05:18
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Ozonnia Ojielo wasoje inshingano ze zo kuba Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa 8 Werurwe 2026.

Byagize biti “Kuri iki gicamunsi kuri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, bagirana ibiganiro byo kumusezeraho.”

Muri Nyakanga 2022 ni bwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yahaye Ozonnia Ojielo ukomoka muri Nigeria izi nshingano. Yari asimbuye Fodé Ndiaye wari uri muri izi nshingano kuva mu 2017.

Ojiero abinyujije kuri X yagize ati “Nshimiye cyane Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda ku myaka ine y’ubufatanye budasanzwe hagati ya Guverinoma n’Itsinda ry’Ishami rya Loni mu Rwanda.”

Yavuze ko uwo ari we wese wuzuriza inshingano ze mu Rwanda, akomeza kugirana umubano na rwo ubuzima bwe bwose asigaje. Ati “Warakoze Rwanda.”

Ojielo afite inararibomye y’imyaka hafi 30 mu mishinga ijyanye n’iterambere rirambye. Ni imishinga yakoze ahagarariye Loni muri Afurika no muri Aziya yo Hagati.

Yabaye umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni muri Kyrgyzstan, nyuma na none yo guhagararira amashami ya Loni nk’iryita ku Iterambere, UNDP, n’iryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA) na none muri iki gihugu.

Yakoze mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ethiopia, Kenya na Ghana byose akorera Loni.

Mbere yo kwinjira muri Loni, Ojielo, yakoze inshingano zirimo kuba umwarimu muri kaminuza, umunyamakuru, umushinjacyaha n’ibindi yakoreye mu bihugu nka Ghana, Liberia, Malawi, Namibia, Sierra Leone, Nigeria n’ahandi.

Afite impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, yakuye muri Kaminuza ya Ibadan muri Nigeria.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo yakuye mu Bufaransa, n’indi nk’iyo mu bijyanye n’amateka yakuye muri Kaminuza ya Nigeria.

Muri Kaminuza ya Nigeria kandi yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’amateka n’indi nki n’amategeko.

Loni ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu buryo butandukanye, cyane cyane kuva mu 2007 ubwo rwinjiraga mu bihugu umunani amashami ya Loni akoreramo abumbiye hamwe.

Loni yafashije u Rwanda mu igenamigambi ry’igihe gito n’igihe kirekire nko muri gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS, yaba icyiciro cya mbere n’icya kabiri, gahunda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere, ndetse n’icya kabiri (NST2) kirimbanyije.

Mu mpera za 2024 byatangajwe ko Loni izakoresha agera kuri miliyari 1$ mu myaka itanu iri imbere, mu kunganira ibikorwa biteganyijwe muri NST2.

Ni amafaranga ari gushyirwa mu bikorwa bihuriweho n’amashami ya Loni yose, birimo ibyo kwihaza mu biribwa, guhanga imirimo, guteza imbere ubukungu, ikoranabuhanga n’ingufu, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Perezida Kagame ari kumwe n'abayobozi bakuru muri Loni no mu nzego zitandukanye z'u Rwanda
Perezida Kagame yasezeye kuri Ozonnia Ojielo wasoje inshingano za Loni mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages