00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimangiye ko nta kizabuza u Rwanda gukomeza ibyo rutekereza ko ari ingirakamaro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 March 2023 saa 04:59
Yasuwe :

Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo hari abanenga gahunda igihugu cyashyizeho zo kwishakamo ibisubizo, bitazabuza ko gikomeza muri uwo murongo mu gihe bigaragara ko havamo ibihindura ubuzima bw’abenegihugu.

Yabigarutseho k gicamunsi cyo kuri uyu wa 1 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru baba ab’imbere mu gihugu n’abaturutse ahandi.

Umunyamakuru wo muri Zimbabwe witabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, yabajije Umukuru w’Igihugu impamvu ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bidaha agaciro gahunda zihuriza hamwe abaturage hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo bitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko ibi atari ibintu biba mu ijoro rimwe, ahubwo bifite inkomoko mu mateka aho ibihugu by’ibihangange bisa n’aho bishaka gushyiraho umurongo ngenderwaho ku bintu byose bibera ku mugabane wa Afurika.

Ati “Uburengerazuba bwumva ko bwafatira ibyemezo abaturage, uko bakwiye kumera, ibyo bagomba gukora n’ibyo bareka. Ntabwo numva intego yabyo, ntabwo numva impamvu abantu babikora.”

Yakomeje agira ati “Abanyaburayi na Amerika bifata nk’abari mu bushorishori kandi bibwira ko nta wushobora kubegera kuri urwo rwego bariho, bagashaka ko abandi baguma aho bashaka ko bakomeza kuba, bagakomeza babagenzura, bagenzura umutungo kamere wabo no kugena […].”

Umukuru w’igihugu yavuze ko imyumvire y’uko hari igice kimwe kigomba kugenzura isi ku buryo hatagira undi ubigiraho ikibazo igenda ihinyuzwa n’ibindi bihugu by’ibihangange mu buryo bukomeye ndetse n’ibito bifite uburyo bwabyo bubikora.

Ati “Tugerageza kwishyiriraho ubwacu umurongo tugenderaho aho kuwuhabwa n’abandi. Hamwe n’Inama y’Umushyikirano turabikora tutagamije kugira uwo dushimisha ahubwo kubera ko dutekereza ko bishobora kutuzanira impinduka haba mu bya politiki no mu mibereho myiza. Ni ibintu bishobora guhindura sosiyete.”

Yavuze ko niba abaturage bashobora gutanga ibitekerezo byabo no kunenga ibitagenda neza hagamijwe ko ibyo biganiro bivamo ikintu gufitiye rubanda akamaro kuri we atari ikintu kibi.

Ati “Ni ibintu twabayemo ariko urakomeza ugakora ibyo utekereza ko ari ingirakamaro kuri wowe.”

Yavuze ko kuba Inama y’Umushyikirano yitabirwa n’abato n’abakuru baturutse mu nzego zitandukanye bigaragaza ikintu gikomeye cy’uko sosiyete iba ihagarariwe mu gihe haganirwa ibyakorwa ngo ubuzima bw’abayigize buhinduke.

Ati “Ibyo ni byo dukora. Twubaha buri wese nubwo yaba atabyemera cyangwa atabikunda.”

Perezida Kagame yashimangiye ko nta kizabuza u Rwanda gukomeza ibyo rutekereza ko ari ingirakamaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages