Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso.
Yanakomeje kandi agaragaza ko u Rwanda rwishimira umubano n’imikoranire myiza ikomeje hagati y’ibihugu byombi.
Ati “U Rwanda rwishimiye cyane ireme ry’umubano mwiza dufitanye ndetse no gukomeza ubufatanye bwa hafi, bigamije gushyira mu bikorwa ibyihutirwa dusangiye no guteza imbere imibereho myiza n’iterambere by’abaturage bacu.”
U Rwanda na Congo bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.
Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.
Ni mu gihe RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011.
Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga no guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera muri Congo-Brazzaville, Denis Christel Sassou Nguesso.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) n’icyo muri Congo-Brazzaville cya SOPRIM (Société de Promotion Immobilière) kandi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire tariki ya 24 Ugushyingo 2021, bigamije guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’imiturire, imijyi no kubaka inzu ziciriritse kandi zigezweho.
Mu 2023, Perezida Kagame yambitse Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda mu ruzinduko, umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika anamugabira inka.
Amatora muri Congo- Brazaville yabaye ku wa 15 Werurwe 2026.
Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82 yatorewe manda ya gatanu yo kuyobora Repubulika ya Congo ku majwi 94.82%.
Uyu muyobozi umaze imyaka 38 ayobora iki gihugu, yari ahanganye n’abandi bakandida batandatu, yakurikiwe na Mabio Mavoungou Zinga w’imyaka 69 wagize amajwi 1,48%.
Nguesso wahoze mu ngabo zirwanira mu kirere yagiye ku butegetsi mu 1979. Yatakaje ubuyobozi mu 1992 ariko yongera kujya ku butegetsi mu 1997 nyuma y’intambara.
Mu 2015 muri Congo-Brazaville hahinduwe itegeko nshinga, hakurwaho inshuro perezida agomba kuyobora ndetse n’ibijyanye n’imyaka, bituma yemererwa kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda eshatu z’imyaka itanu.
Congo-Brazzaville iherereye muri Afurika yo Hagati, aho ihana imbibi na Gabon, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique na Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!