00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yategetse ko amabendera yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Magufuli

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 18 March 2021 saa 02:17
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashyizeho iminsi y’icyunamo, ategeka ko mu rwego rwo kunamira Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli witabye Imana kuri uyu wa Gatatu, amabendera y’u Rwanda n’ay’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yururutswa kugeza hagati kuva kuri uyu wa Kane kugeza igihe azashyingurirwa.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kane tariki 18 Weruwe 2021.

Ryagize riti “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose guhera uyu munsi kugeza ku munsi nyakwigendera Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania azashyingurirwa, amabendera y’u Rwanda n’ay’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba arurutswa kugeza hagati, mu Rwanda hose ndetse no muri Ambasade zarwo.”

Ryakomeje rivuga ko u Rwanda rwihanganishije Abaturage ba Tanzania, Ubuyobozi bwaho ndetse n’umuryango we by’umwihariko.

U Rwanda rwunamiye Perezida Magufuli nyuma ya Kenya, aho Perezida Uhuru Kenyatta na we yategetse ko mu gihugu cye habaho icyunamo cy’iminsi irindwi mu rwego rwo kunamira Magufuli, ndetse amabendera y’icyo gihugu n’aya EAC akururutswa mu gihugu hose no kuri Ambasade zayo zose kugeza igihe azashyingurirwa.

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry'u Rwanda n'irya EAC byururutswa mu kunamira Magufuli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages