Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kane tariki 18 Weruwe 2021.
Ryagize riti “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose guhera uyu munsi kugeza ku munsi nyakwigendera Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania azashyingurirwa, amabendera y’u Rwanda n’ay’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba arurutswa kugeza hagati, mu Rwanda hose ndetse no muri Ambasade zarwo.”
Ryakomeje rivuga ko u Rwanda rwihanganishije Abaturage ba Tanzania, Ubuyobozi bwaho ndetse n’umuryango we by’umwihariko.
U Rwanda rwunamiye Perezida Magufuli nyuma ya Kenya, aho Perezida Uhuru Kenyatta na we yategetse ko mu gihugu cye habaho icyunamo cy’iminsi irindwi mu rwego rwo kunamira Magufuli, ndetse amabendera y’icyo gihugu n’aya EAC akururutswa mu gihugu hose no kuri Ambasade zayo zose kugeza igihe azashyingurirwa.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/pfkeNK5Ewc
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) March 18, 2021
#RIPMagufuli: President Uhuru Kenyatta directs Kenya to observe a 7 period of national mourning; the Kenyan and EAC flags to be flown at half mast at all public buildings and all Kenya's diplomatic missions abroad from today to the day of Magufuli’s funeral. pic.twitter.com/T5Ybi9rIVx
— NTV Kenya (@ntvkenya) March 18, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!