Yagize ati “Mu izina ry’Abanyarwanda no ku giti cyanjye, nihanganishije umuryango wa Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto n’Abanyakenya ku bw’urupfu rwa Raila Odinga.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko imirimo Raila yakoreye Abanyakenya n’Abanyafurika n’uburyo yaharaniye demokarasi, ubutabera n’ubumwe bizahora byibukwa.
Ati “Twifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Kenya muri ibi bihe by’ikiriyo cyo ku rwego rw’igihugu.”
Raila yamaze igihe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, ariko biyunga mu ntangiriro za 2024, ubwo Leta ya Kenya yamusezeranyaga gushyigikira kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Muri Werurwe 2024, Raila yageze mu Rwanda, aganira na Perezida Kagame. Nyuma yaho, Leta y’u Rwanda na yo yatangaje ko ishyigikiye kandidatire ye.
Nubwo Raila atatsinze amatora ya Perezida wa Komisiyo ya AU, uruhare rwe mu guharanira iterambere rya Afurika rurakibukwa kuko yigeze kuyobora imishinga y’iterambere ry’ibikorwaremezo kuri uyu mugabane kuva mu 2018 kugeza 2023.
Raila yapfiriye mu Buhinde ku wa 15 Ukwakira 2025, nyuma yo guhagarara k’umutima. Yari yaragiyeyo kwivuza amaso no kuruhuka.
Perezida wa Kenya yatangaje ikiriyo cy’iminsi irindwi ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!